Perezida wa Angola, Joao Lourenco, yatangaje icyifuzo cy’igihugu cye cyo kuba umunyamuryango w’ibihugu bikoresha Icyongereza (Commonwealth) ndetse n’umuryango uhuza ibihugu bikoresha Igifaransa (Francophonie). Angola ikaba ishaka gufatira urugero ku Rwanda na Cameroon nk’ibihugu bibarizwa muri iyi miryango ibiri.
Perezida Lourenco yavuze ko igihugu cye gikikijwe n’ibihugu bidakoresha Ikinya-Portugal (igihugu cyayikolonije), ahubwo ikikijwe n’ibihugu bikoresha Igifaransa n’Icyongereza. Ati: “ Kubw’ibyo rero reka ntidutangazwe n’uko turi gutekereza gusaba kwinjira muri Francophonie ndetse bishobotse no muri Commonwealth nyuma ”
Igihugu cya Angola ngo kikaba gishobora gufatira urugero ku Rwanda na Cameroon, nk’ibihugu bibarizwa muri Commonwealth ndetse no mu Muryango Mpuzamahanga w’ibihugu bikoresha Igifaransa, Francophonie.
Perezida Lourenco yaba ari kureshya abanyemari bo mu Bufaransa
Perezida Joao Lourenco wagiye ku butegetsi muri Kanama 2017, yahisemo u Bufaransa mu ruzinduko rwe rw’akazi mu Burayi, aho yabonanye n’abanyemari ndetse n’abashoramari bafite ubushobozi aganira nabo ku ntambwe guverinoma ye imaze gutera mu koroshya ibijyanye no gukora business muri Angola.
Yavuze ko kuri ubu umushoramari w’umunyamahanga atagisabwa kugira umufatanyabikorwa ukomoka muri Angola kugira ngo akorere mu gihugu, keretse mu gihe yaba abyifuza ubwe. Mu bijyanye no kubona visa ku banyemari bajya muri Angola, ngo hashyizweho uburyo bwo kubyoroshya ndetse rimwe ngo bakaba banatangira visa ubuntu.
Ubwo yagiriraga uruzinduko mu Bufaransa mu kwezi gushize, perezida wa Angola na mugenzi we basinyanye amasezerano mu by’ubwirinzi, Lourenco avuga ko azibanda ku bufatanye bw’igisirikare cyo mu mazi no gutoza inzego z’umutekano za Angola.


