Abarundi batangije gahunda y’icengezamatwara yo kwerekana ko Nkurunziza atari Perezida bacisha ku mbuga nkoranyambaga amafoto n’amashusho yabo barahirira kuyobora u Burundi.
Manda ya Kabiri ya Nkurunziza yarangiye ku mugaragaro ku wa Gatatu ku ya 26 Kanama, nubwo yarahiye bitunguranye ku wa Kane w’icyumweru gishize , abamurwanya bavuga ko ubu nta Perezida bafite.

Bakoresheje “Hashtag” yitwa #10MillionPresidents, Abarundi bakoresha internet basakaje ubutumwa biyita Perezida ndetse n’ubwerekana ko batangiye kuyobora u Burundi.
Iyo gahunda iyobowe n’abayobozi batavuga rumwe na Leta y’u Burundi nka Pacifique Ninihazwe, uzwi nk’impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu.
Bamwe muri bo nk’uwiyise Lionel Sunshine bashyizeho ubutumwa buninura ihirikwa rya Nkurunziza bugira buti” Nka Perezida w’u Burundi, nciye uwahoze ari perezida, Pierre Nkurunziza mu gihugu cy’u Burundi. Nsabye kandi ko imfungwa za politiki zose zifungurwa.”

Lionel uri mu bazanye icyo gitekerezo yabwiye IBTimes UK ko yatunguwe n’uburyo iyo gahunda yahise isakara hose.
Yagize ati” Twashakaga kwerekana ko tutari twava ku izima, ko tutemera Nkurunziza nka Perezida, tukamutesha umutwe kugeza yemeye ibiganiro.”
Ku wa Kabiri, Nkurunziza yashyizeho guverinoma irimo abantu batanu mu batavuga rumwe nawe, ariko ababikurkiranira hafi bemeza ko imyanya ikomeye yose yahawe inkoramutima ze.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Leki@bwiza.com


