Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB, kiraburira abakora mu bikorwa by’ubukerarugendo no mu zindi serivisi kivuga ko bashobora gufungirwa business nibaramuka basanzweho kurangwa n’ivangura.
Iki cyemezo kikaba kireba ahanini ahantu hahurira abantu benshi nko mu maresitora, utubyiniro, ibigo bitembereza abantu, ababayobora (guides) n’amahoteli.
Ngo gufunga business bizaba ari umwanzuro wa gatatu nyuma kuburirwa ku mugaragaro no gucibwa amande kwa business izasangwaho kubamo ivangura nk’uko iyi nkuru dukesha The New Times ikomeza ivuga.
Itangazo ryashyizwe ahagaragara na RDB, ari nayo ishinzwe guteza imbere ubukerarugendo mu gihugu, rije nyuma y’aho hakomeje kuvugwa ivangura rikorerwa abantu bafite ubumuga bwo ku ruhu (albinos) muri kamwe mu tubyiniro two mu Mujyi wa Kigali.
Aka kabyiniro kitwa Cocobean kakaba gaherutse gushinjwa n’uwitwa Nodumo Ncomanzi ukomoka muri Zimbabwe kumwangira kwinjira kubera ko afite ubu bumuga.
Iyi nkuru ikaba ivuga ko ikigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB), ari nacyo gishinzwe kugenzura urwego rwa serivisi rw’igihugu n’ibindi bigo, kuri ubu kiri gukora iperereza kuri iki kibazo cyavuzwe muri Cocobean kikazafata umwanzuro.
Nk’uko amategeko ahana ivangura mu Rwanda abiteganya, umuntu wese ukoze icyaha cy’ivangura n’ibindi bikorwa bias nkabyo ahanishwa igifungo gishobora kugera ku myaka 7 ndetse akaba ashobora gucibwa amande agera kuri miliyoni y’Amanyarwanda.


