Umugabo wanjye arara arota undi mugore basambana, njye amfata nk’injiji iri aho- Nkore iki?

Sangiza iyi nkuru

Amahoro ya nyagasani ahorane na mwe, nitwa Uwingabire iwacu ni muri Nyamagabe, mfite umugabo nkaba umubyeyi w’umwana umwe.

Nk’uko nakunze gusoma inama zinyura kuri iki kinyamakuru cyanyu ‘Bwiza.com’ na njye ndashaka ko mungira inama. Mfite umugabo ariko amfata nk’udahari, kuko afite inshoreke igiye gutuma nsara nkiruka ku gasozi.

Mu by’ukuri umugabo wanjye twabanye nkiri muto, ubu mfite imyaka 24 tukaba tumaranye imyaka ibiri, yanteye inda mbonye ko iwacu bimeze nabi batanyoroheye, mwihambiraho kugira ngo ndebe ko twabana.

Muri make, twarabanye ariko nkabona ko bitamunejeje ahubwo yishyiramo ko namwihambiyeho, kugeza n’iyi saha mba mbona nta rukundo amfitite.

Yicara muri salon akaganira n’undi mugore nzi ko basambana cyane, bakaganira ibyo bishakiye nta cyikango ko mpari. Ndeba muri telefoni ye nkasangamo messages baba bandikiranye nkasanga n’ubundi basambana, basohokana, …

Mbimubazaho akabyemera, akambwira ko nta kintu na kimwe namubuzaho uburenganzira, ko kuba yaryamana n’undi mugore ari uburenganzira bwe bwite. Mbese ubu narumiwe pe.

No kuzuza inshingano zo mu buriri nsa nkaho ari njye umuhata kuko n’ibyumweru bibiri byashira atampindukiriye, kuko aba yaciye ahandi kuri uwo mugore.

Gusa n’ubwo wenda antesha agaciro ariko icyo ntamushinja, ntabwo yanga guhaha, afite akazi, iyo yahembwe nta kuzuyaza ahahira ukwezi, kugashira tutabuze isukari, tutabuze icyo aricyo cyose kijyanye n’ibiribwa.

Musaba akanya ngo tuganire reka da, ibyo ntabikozwa, twagera n’ijoro ngo turaryamye akarota avuga ampamagara izina rya ya nshoreke ye, akankorakora andata ubwiza mu izina ry’uwo mugore wundi.

Narize ngarukira mu wa kane segonderi, we yarize arangiza icyiciro cya mbere cya kaminuza, ni umwarimu n’uwo mugore basambana ni umwarimukazi bakorana, mbese aba yangize nk’injiji ye yibera mu rugo.

Mungire inama, nzisubirire iwacu cyangwa nzashake aho nigira ndebe uko narera umwana wanjye? Mbese nabuze amahitamo, inama zanyu ndazitegereje.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *