Minisitiri w’Uburezi Dr. Eugene Mutimura yatangaje ko leta y’u Rwanda yamaze gufata icyemezo ko idashobora kwemerera abana biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye gutunga telefoni ngendanwa igihe bari ku ishuri.
Minisitiri Mutimura yabitangaje mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa kane tariki ya 14 Kamena 2018 ku biro bya Minisiteri w’intebe (Primature) , mu nama yavugaga ku mwanzuro wafashwe n’inama y’abaminisitiri iheruka, ku bijyanye n’ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu mashuri abanza n’ayisumbuye.
ati” Dushyigikiye ko ikoranabuhanga ryigishwa mu mashuri. Ikoreshwa rya
telefoni ku bana mu mashuri abanza n’ayisumbuye ryatuma abana barangara.
Aba ni abana bakwiye kurerwa,ghabwa amabwiriza y’imyitwarire,telefoni.Ikindi kandi telefoni zatuma abana badakurikira neza mu ishuri. Telefone zikwiye gukoreshwa mu gihe gikwiriye

Iyi ni ingingo yashimangiwe
n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi Dr.Isaac Munyakazi aho yavuze ko
kwemerera abana biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye kwaba ari ugutanga uburezi butagira uburere.
“ Amabwiriza arasobanutse neza, ntabwo twakwemerera abana b’abanyeshuri gutunga telefoni. Ibi kwaba ari ugutanga uburezi butagira uburere”
Ibi ni nyuma yaho habayeho kutavuga rumwe ku ngingo yo gutunga telefoni aho bamwe babishyigikiraga bavugaga ko zizajya zifasha abana gukora ubushakashatsi mu gihe abandi bemezaga ko byagira ingaruka mbi ku myigire.
Amategeko ateganya ko umunyeshuri ufashwe atunze
telefoni ku ishuri ku nshuro ya mbere atumwa ababyeyi ndetse akihanangirizwa, byakongera kubaho akirukanwa burundu.
Fred Masengesho Rugira/Bwiza.com



