Minisitiri w’Ubucuruzi n’inganda Vincent Munyeshyaka, arasaba Abanyarwanda gushora imari mu gihugu cya Singapuru mu rwego rwo kubyaza umusaruro amasezerano y’ishoramari yashyizweho umukono hagati y’u Rwanda na Singapuru.

Ibi Munyeshyaka yabitangaje nyuma yaho Minisitiri ’Intebe Dr.Edoaurd Ngirente yakiriye Minisitiri w’Intebe wungirije wa Singapuru, Koh Poh Koon kuri uyu kane tariki ya 14 Kamena, nyuma y’ibiganiro byaba bayobozi bombi hashyizwe umukono ku masezerano y’iby’ubwikorezi bwo mu kirere ndetse n’ayo guteza imbere no kurinda ishoramari.
Yagize ati” Aya masezerano azafasha Abanyarwanda gushora imari, twiyemeje ko amategeko yose y’ishoramari azajya areba haba Abanyarwanda bazashora imari muri Singapor nk’uko areba Abanyasingapuru. Twemeranyije ko inyungu umushoramari abonye ayijyana mu gihugu avukamo nta mbogamizi zibayeho. Turakangurira Abanyarwanda gushora imari muri Singapuru kuko hari amategeko abarengera, nta kibazo bagira”
Minisitiri w’ibikorwaremezo Amb.Claver Gatete yavuze ko aya masezerano azatuma habaho ingendo z’indege hagati y’u Rwanda na Singapor.
Ati” Aya masezerano agamije gushimangira ubufatanye mu bijyanye n’ubwikorezi bwo mu kirere aho Rwandair izatangiza ingendo zijya muri Singapor na Singapor nayo igatangiza ingendo ziza i Kigali. Twaganiriye ku mikorere y’abakozi ba leta, ubumenyi, za pansiyo, imikoreshereze y’ubutaka n’imikoreshereze y’imari mu byo kwizigama ishoramari. Aya masezerano azafasha Abanyarwanda nabo kuba bashora imari muri Singapuru”

Ku ruhande rwa Singapor, Minisitiri w’Intebe wungirije Dr. Koh Poh Koon yavuze ko igihugu cye cyiteguye gukorana n’u Rwanda mu guteza imbere ishoramari n’izindi nzego zateye imbere mu gihugu cye.
“ Twaganiriye ku bintu byinshi bitandukanye birimo ibyo twebwe twashyizemo imbaraga nyinshi kugira ngo bitere imbere. Aha twavuga nk’imikoreshereze y’ubutaka,ibijyanye n’ubwikorezi mu bwo mu kirere no ku ishoramari. Twizeye ko tuzasangira byinshi haba ubunararibinye ndetse n’imbogamizi twagiye duhura nazo”
Kuva mu myaka itatu ishize, U Rwanda na Singapor byatangiye gukorana ubucuruzi. Singapor yohereza mu Rwanda ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni eshanu m gihe u Rwanda rwohereza ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 31 z’amadolari.
Kugeza ubu abashoramari bakomoka muri Singapuru bamaze gushora asaga miliyoni 145 z’amadolari y’Amerika mu bikorwa bitandukanye biri mu Rwanda.

Fred Masengesho Rugira/Bwiza.com






