Huye: Ikoranabuhanga rikomeje gushyirwamo ingufu

Sangiza iyi nkuru

Mu rwego rwo kurushaho kwegereza abaturage ikoranabuhanga mu Karere ka Huye, muri iyi minsi haje ikoranabuhanga rigendanwa( ICT BUS) izafasha abatuye aka Karere kurushaho kwihugura mu ikoranabuhanga.

e28295da6c

Iyi bus izazunguruka mu mirenge yose igize Akarere ka Huye, aho yahereye mu murenge wa Mukura, ikazakomereza mu mirenge ya Tumba na Gishamvu ikazasoza Akarere kose ka Huye.

4fa5cefe81

Bamwe mu rubyiruko rwari rwaje guhugurwa niryo koranabuhanga, bavuga ko bishimye cyane ku bwaya masomo bagiye guhabwa kandi ku buntu, ko nyuma yaya masomo bizabafasha mu kwihangira umurimo no kwiteza imbere bo n’umuryango wabo.

53f44af50c

Aya masomo atangwa n’iri koranabuhanga rigendanwa, atangirwa ubuntu ku muntu wese ubishaka, kandi iyi bus izazunguruka imirenge yose 14 igize Akarere ka Huye, kandi nibura izajya imara ibyumweru 3 muri buri murenge nk’uko iyi nkuru y’urubuga rw’aka karere isoza ivuga.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *