Papa Francis agereranya icyaha cyo gukuramo inda n’ibyaha byakozwe n’aba NAZI

Sangiza iyi nkuru

Umushumba wa Kiliziya Gatulika ku isi Papa Francis asanga abakobwa cyangwa abagore bakuramo inda badashaka kurera abo babyaye bakwiye kugereranywa n’aba NAZI bo kubwa Adolphe Hitler bakoraga ibyaha bakabisasira isura nziza, ibyo yise gushaka kwiremera ubwoko.

Ibi ni bimwe mu byo yatangaje mu butumwa yageneye Abakatoliki ku munsi wok u cyumweru tariki ya 17 Kamena 2018, aho yavuze ko ubusanzwe umuryango ugirwa n’umugabo n’umugore.

Agira ati “Numvise ko muri iyi minsi hagezweho ikintu cyo kuba umugore ufite inda imaze ukwezi kumwe ajya kureba niba umwana ameze neza hagakurikiraho kuyikuramo.”

“Ibi ndabibabwirana agahinda ko binyejana byashize isi yose yashegeshwe n’ibikorwa by’abo mu bwoko bw’Abanazi bashakaga kwiremera ubwoko bavugaga ko buzira inenge, aba nab o bakora ibikorwa bias bityo bambaye uturindantoki tw’umweru […]”

Aba NAZI na bo ni uko babikoraga, umwana uvutse ari mwiza afite ubuzima bwiza yagombaga kuba umwe muri bo, ibyo bituma abavukanye inenge runaka cyangwa ababatwite bafite ikibazo runaka bakicwa abandi bagakurirwamo inda.”

Birakwiye ko umuryango w’umuntu utandukana n’imiryango y’inyamaswa n’ibindi bintu kuko umuntu komoka ku mana, niba umugabo yihuje n’umugore bagakora umuryango baba bagomba kuba ishisho y’Imana babyemera batabyemera.

Papa Frncis yatangaje ibi nyuma y’uko mu minsi yashize igihugu cye kavukire cya Argentine cyemeje itegeko ryemerera abantu gukuramo inda mu gihe batazishaka bigakora mu byumweru 14 bibanza.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *