Gen Kayihura agomba kubera isomo abayobozi bakuru ba NRM- Depite Lydia Wanyoto

Sangiza iyi nkuru

Umuyobozi w’ihuriro ry’abagore bo mu ishyaka NRM, Hon Lydia Wanyoto yasabye abarwanashyaka ba ririya shyaka cyane cyane abari mu nzego z’ubuyobozi zitandukanye gukura isomo rikomeye kuri Gen Edward Kale Kayihura.

Mu kiganiro yagiriye kuri imwe mu maradio akorera muri kiriya gihugu, Lydia Wanyoto yagize ati “Mukwiye gukura isomo rimwe cyangwa abiri kuri Gen Kayihura. Uko mujyenda muzamuka hejuru cyane ku rwego, niko muhanukayo mu gihe gito kandi nabi.”

Ibi ndabibabwira ntitaye ku myanya ikomeye mufite mu nzego z’ubuyobozi cyangwa amapeti manini mufite kuko mwabyaburwa mu gihe gito kuko nimwe mugomba kuba nyambere mu kugirira igihugu akamaro no kugitekerereza ibyiza mbere y’undi muntu wese.

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko Kayihura yari umwe mu bantu bakomeye mu gihugu ndetse ubu akaba nta mbaraga agifite kuko agiye guhanwa n’itegeko.

Gen Kayihura arashinjwa ibyaha birimo kugambanira igihugu, kugeza ubu akaba ari guhatwa ibibazo n’inzego z’umutekano zihariye zitari iza gisirikare ku rupfu rw’uwari umuvugizi wa pilisi muri kiriya gihugu IGP Andrew Kaweesi wishwe arasanywe n’abo bari kumwe kuwa 17 Mata 2017.

Gen Kayihura umaze hafi iminsi 5 atawe muri yombi ahakana yivuye inyuma uruhare ku rupfu rwa Andrew Kaweesi mu gihe hari abari gukurikiranwa n’inkiko kuri uru rupfu rwe, abantu bakomeye bakoraniraga bya hafi na Kayihura ndetse n’umugore we nab o bakaba bamaze gutabwa muri yombi.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *