Rwamagana: Umusore yiyahuye amaze kwica umupfakazi wari inshuti ye
Umusore w’imyaka 24 witwaga Kubwimana Olivier, wari utuye mu mudugudu wa Rutoma, akagari ka Nyakabanda,  mu murenge wa Musha ho mu karere ka Rwamagana, mu gitondo cyo ku Cyumweru tariki ya 17 Kamena 2018, bamusanze yimanitse ndetse yishe Nyiranshimiyebaganga Claudine w’imyaka 35 wari umupfakazi, wasize abana bane. Kuri uyu wa mbere tariki ya  18 Kamena 2018, ku […]
Umunyarwanda Brenda PDG Thandi yaherewe igihembo i Burayi
Umunyarwandakazi PDG Brenda Thandi Mbatha yaherewe igihembo ku mugabane w’u Burayi nk’umugore wahize abandi bakomoka ku mugabane wa Afurika.  PDG Brenda Thandi ni umuherwe w’umushoramari, akaba yahawe igihembo cyiswe “ GIFA D’or 2018” cyatangiwe mu Mujyi wa Paris mu Bufaransa ku wa 9 Kamena 2018. Mu kiganiro yagiranye na Bwiza.com, PDG Brenda Thandi yavuze […]
Uganda: Minisitiri w’Umutekano mu gihugu ngo ntazi impamvu Gen Kayihura yafunzwe
Umunyamabanga wa leta ushinzwe ibikorwa by’imbere mu gihugu muri Minisiteri y’umutekano mu gihugu muri Uganda, Mario Obiga Kania avuga ko atazi icyo Gen Kayihura uherutse gutabwa muri yombi yaba ari kuzira. Uyu muyobozi uherutse gutangariza itangazamakuru ko atazi icyo Gen Kayihura azira yahise arisaba kujya kubaza abaturage icyo azize dore ko anavuga ko ari bo […]
Umugabo yarwanye n’inzoka ya metero 10 yashakaga kumunigisha umubyimba wayo- REBA AMAFOTO
Umugabo witwa Sanjoy Dutta wo mu gihugu cy’u Buhinde, yari afite inzoka nini ya matero 10 arimo kuyifotorezaho, iza kumwisubirana ishaka kumuniga. Iyi nzoka nini, Sanjoy Dutta yari ayikuye mu ishyamba riherereye mu cyaro cy’ahitwa Jalpaiguri mu Burengerazuba bw’u Buhinde. Ubwo yari ashagawe n’imbaga y’abaturage bamufotora nawe yizihiwe, nibwo inzoga yahise imuhinduka ishaka kumwica. Nk’uko […]
Imashini zo mu ruganda rw’itabi rwo kwa Rwigara zagurishijwe asaga Miliyari n'igice mu cyamunara
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 18 Kamena 2018, nibwo imashini zo mu ruganda rwakoraga itabi,  Premier Tobacco Company rukaba ari urwo mu muryango wo kwa Asinapol Rwigara zatejwe icyamunara ku mafaranga asaga Miliyali 1,7 z’amafaranga y’u Rwanda. Izi mashini zaguzwe n’ ikigo cyitwa MM & RGD Company Ltd gihagarariwe na Olivier Udahemuka iki kigo […]
Nyamasheke: Abana barokotse Jenoside barashima Leta yimakaje ubumwe n’ubwiyunge
Abana b’abanyeshuri barokotse jenoside yakorewe Abatutsi, bashima Leta yimakaje ubumwe n’ubwiyunge, ubu bakaba biga neza banafite abaterankunda. Ubwo kaminuza ya ‘Kibogora Polytechnic’  iherereye mu karere ka Nyamasheke yibukaga ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi, bamwe mu bana irihira mu rwego rwo gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye kongera kwiyubaka, bashimye komisiyo y’igihugu yo […]
Gen Kayihura agomba kubera isomo abayobozi bakuru ba NRM- Depite Lydia Wanyoto
Umuyobozi w’ihuriro ry’abagore bo mu ishyaka NRM, Hon Lydia Wanyoto yasabye abarwanashyaka ba ririya shyaka cyane cyane abari mu nzego z’ubuyobozi zitandukanye gukura isomo rikomeye kuri Gen Edward Kale Kayihura. Mu kiganiro yagiriye kuri imwe mu maradio akorera muri kiriya gihugu, Lydia Wanyoto yagize ati “Mukwiye gukura isomo rimwe cyangwa abiri kuri Gen Kayihura. Uko […]
Zari Hassan yikomye imikorere ya Wasafi Tv yibanda ku buzima bwa Diamond gusa
Umushoramari Zari Hassan wahoze ari umugore w’umuhanzi Diamond yagaragaje ukutishimira ibiganiro binyuzwa kuri televiziyo ya Wasafi byibanda kubuzima bwa Diamond Platnumz [ari nawe nyirayo] aho gushaka amasoko n’ibiganiro byakwamamazwa bikaba byabara amafaranga. Ni nyuma yaho Diamond aguriye inzu umunyamideli Mobetto akabisakaza ku mbuga nkoranyambaga ndetse na Televiziyo abereye umuyobozi mukuru ya Wasafi ikabitangaza ibi byose […]
Papa Francis agereranya icyaha cyo gukuramo inda n’ibyaha byakozwe n’aba NAZI
Umushumba wa Kiliziya Gatulika ku isi Papa Francis asanga abakobwa cyangwa abagore bakuramo inda badashaka kurera abo babyaye bakwiye kugereranywa n’aba NAZI bo kubwa Adolphe Hitler bakoraga ibyaha bakabisasira isura nziza, ibyo yise gushaka kwiremera ubwoko. Ibi ni bimwe mu byo yatangaje mu butumwa yageneye Abakatoliki ku munsi wok u cyumweru tariki ya 17 Kamena […]
Leta ya Congo iremera kwakira Jean-Pierre Bemba mu gihe yaba ashaka gutaha mu gihugu
Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, itangaza ko umunyapolitiki Jean-Pierre Bemba warekuwe n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rw’i Hague mu Buholandi, afunguriwe amarembo mu gihe cyose yaba ashaka gutaha mu gihugu. Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga muri RDC, LĂ©onard She Okitundu avuga ko mu gihe cyose Bemba yaba ashaka gutaha ko nta wamubuza, ati “Jean-Pierre Bemba agenda yagiye […]
Kenya: Raila Odinga avuga ko atazongera kwiyamamaza muri 2022 ahubwo ko azashyigikira Kenyatta
Umunyepolitiki muri Kenya Raila Odinga yatangaje ko atazongera guhatanira umwanya wa perezida wa kiriya gihugu guhera mu matora ateganyijwe muri 2022 ahubwo ko agiye gushyigikira perezida Kenyatta akazamufasha gushaka amajwi aho guhangana. Ibi yabitangaje asa n’uwibasira William Ruto aho yavuze ko nta gihugu kigira abaperezida 2 bityo ko bagomba gushyigikira uriho bityo ko hagomba kwiyamamaza […]
Nyamasheke: Iterambere ry’umugore riracyakomwa mu nkokora n’uruhuri rw’inzitizi
Bamwe mu bagore bo mu karere ka Nyamasheke bavuga ko bagihanganye n’inzitizi nyinshi zikibangamiye ubwigenge bwabo ku ifaranga, inyinshi ngo zikaba zishingiye ku muco, ubumenyi buke, kutamenya amategeko abarengera, amakimbirane yo mu miryango n’ibindi. Abo mu murenge wa Kagano baganiriye na Bwiza.com, bavuga ko bahora mu bukene kubera ko batariyumvamo ko hari imirimo ibyara inyungu […]
Nta jambo Nkurunziza yavuga ngo ryizerwe kuko yahemukiye Abarundi- Cimpaye Pancrase
Abanyapolitiki bahuriye mu mpuzamashyaka atavuga rumwe na Leta y’u Burundi (CNARED), bavuga ko ibyo Perezida Nkurunziza yatangaje ko ataziyamamaza mu 2020 batabyizera nk’ukuri. Bamushinja guhemukira Abarundi, ngo ubwo yiyamamazaga mu mwaka wa 2015, abatagira ingano bakava mu byabo n’ubu bakaba bakiri mu buhunzi abandi bakabura ubuzima, bagafungwa, bagahohoterwa,… Umuvugizi wa CNARED, Pancrase Cimpaye avuga ko […]
RDC: Abofisiye babiri bo mu gisirikare cya Leta bishwe n’inyeshyamba
Abasirikare babiri bafite amapeti yo ku rwego rwa ofisiye ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bishwe barashwe n’abantu bataramenyekana. Ku wa Gatandatun tariki ya 16 Kamena 2018, nibwo abo bantu bakekwa ko ari inyeshyamba barashe aba basirikare mu gitero cyagabwe ku nkambi ya gisirikare iherereye i Ruzirantaka, muri Teritwari ya Masis. Nk’uko Radiyo Okapi ibitangaza, […]