Birababaza kandi biranagoye kumva aho umwe mu bashakanye avuga ko umugore cyangwa umugabo we amubihiriza mu gihe cy’ mibonano mpuzabitsina, Iyo rero mugiye gukora iki gikorwa ku bw’ urukundo mufitanye, bisaba kubanza gutegurana ndetse no kumva neza ko igikorwa mugiye gukora ari umunezero wanyu mwese ku buryo buri umwe yumva ko ari ngombwa ko mutangira.
Twifashishije urubuga rwa internet askmen.com, batugaragariza ko hari uburyo bunyuranye wakoresha umukunzi wawe akanyurwa ari nabyo bimutera akanyamuneza mu buzima bwe bwa buri munsi.

1.Uretse gutegurana mukorakoranaho mu gihe mugiye kwinjira muri icyo gikorwa, ni na byiza cyane ko musomana kandi mu bwitonzi kuko buriya iyo usomye umugore ahita yumva ibinyamuneza umubiri we wose. Ubwo rero bisaba ko umugabo akorakora ibice bishobora kongerera ubushake umugore ndetse akanamusoma birambuye.
2.Igihe mutangiye icyo gikorwa ntukamushyireho ibiro byawe byose niba mukoresheje uburyo bwo kumujyaho kuko iyo umushyizeho ibiro byawe byose, uba umubujije kwisanzura ngo na we yumve ibyishimo neza. Ahubwo jya wiyoroshya bizabafasha mwembi gusangira umunezero.
3.Jya wirinda gukora imibonano mpuzabitsina ucecetse cyangwa usa n’ aho utishimye. Ahubwo uramwenyura ukamwereka ko wishimye kandi ukanamubaza uko yumva bimeze, mbese mukaganira uko igikorwa kimeze. Ibyo byongera ibyishimo ku mpande zombie.
.
4.Jya wirinda gukoresha umukunzi wawe ibintu bivunanye cyangwa atamenyereye ku gahato, ari nk’ ibyo ubona mu ma filime y’ urukozasoni ngo nawe wumve ko aribyo agomba kugukorera. Ugomba kumugendesha gahoro ndetse ukabikora ari uko ubona ko bitamubangamiye kandi ukabikora mu gihe ubona ko yishimiye icyo gikorwa.

5.Iyo ufite ikibazo cyo kurangiza vuba cyangwa kurangiza utinze uba ugomba kumenya uko uri bushimishe umukunzi wawe. Niba urangije vuba, gerageza ukoreshe uburyo bwose wakomeza ugashimisha umugore kugirango na we agere ku byishimo bye bya nyuma cyangwa se urongore wirondereza kugirango umutegereze muze kurangiriza rimwe.
Niba kandi urangiza utinze kora uburyo bwose umushimisha kugeza urangije kugirango atarambirwa akumva bimubihiye kuko we ashobora kuba yamaze kugera ku byishimo bye bya nyuma, Muteguze ko ugiye kurangiza kugirango bitamutungura.
Buriya iyo ubimuteguje nawe ahita yitegura bikabafasha kuba mwanarangiriza rimwe.
6.Si byiza ko umugabo azana ibindi biganiro biterekeye ku kabariro cyangwa ku rukundo igihe bari gutegurana kuko bituma ubwonko bw’ umugore butakira neza igikorwa kigiye gukorwa, ibi kandi binagira ingaruka mbi ku bwonko kuko bituma umuntu atarangiza neza.
Ukurikiza izinama wese nta cyamubuza kuryoherwa n’ imibonano mpuzabitsina kandi n’ ibyo byishimo burya bibaho mu buzima cyane cyane ku bashakanye.
Uwakoze neza imibonano mpuzabitsina n’uwo bashakanye, bakayikora mu gihe cyateguwe kandi gihoraho bibafasha kubaho mu buzima bwiza.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gentille Kamikazi/Bwiza.com


