Itarambere ry’ubuhinzi mu Rwanda ryitezweho kuzagabanya ubukene bukava kuri 39% bukagera kuri 15% mu 2024 nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente ubwo yatangizaga inama ihuza Abafatanyabikorwa muri gahunda rusange ya Gatatu y’iterambere ry’ubuhinzi n‘ubworozi muri Afurika (CAADP III).
Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente yavuze ko ibizava muri iyi nama bizongera agaciro ku ntego z’ubuhinzi z’u Rwanda muri gahunda ya guverinoma y’imyaka 7 (2017-2024), igamije kwihutisha iterambere rirambye, kandi rigera kuri bose, rishingiye ku bufatanye bw’Inzego zinyuranye: iza Leta, Abikorera, Imiryango itari iya Leta, Sosiyete Sivile, Amadini n’Amatorero, ndetse n’abaturage ubwabo. Muri iyi myaka hakazibandwa ku kongera umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi.
Bumwe mu buryo u Rwanda ruzakoresha ngo rugere ku ntego z’ubuhinzi, harimo guteza imbere umushinga ugamije guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga mu rwego rwa gahunda rusange y’iterambere ry’ibuhinzi n‘ubworozi muri Afurika (CAADP).
Minisitiri w’Intebe avuga ibyagezweho muri Gahunda y’impinduramatwara mu buhinzi ya 3, PSTA 3, (igamije guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga), yavuze ko hari byinshi byakozwe nko kuba mu myaka 4 ishize (2014-2017), umusaruro w’ubuhinzi warazamutse ku rugero rwa 6% bitewe no kwiyongera kw’ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi n’umusaruro w’ibikomoka ku bworozi, amashyamba n’uburobyi.
Mu gihe umusaruro w’ibyo kurya wazamutse mu gaciro ho 79% hagati ya 2013 na 2017, ibikomoka ku buhinzi byoherezwa hanze byariyongereye kugeza ku 107% muri iyi myaka 4.
Minisitiri w’Intebe yakomeje avuga ko hateganyijwe ko mu myaka 7 iri imbere, urwego rw’ubuhinzi rwitezweho kuzamuka kugera ku 10% buri mwaka ndetse rukazatanga imirimo igera ku 214,000 buri mwaka. Iyi mirimo ngo ikazahangwa mu buhinzi bw’ibanze, mu nganda zitunganya ibikomoka ku buhinzi, mu bucuruzi, amahoteli n’amaresitora.
Yakomeje avuga ko hateganywa kongerwa ibikorwa by’ubuhinzi hifashishijwe amamashini mu rwego rwo kugirango u Rwanda ruzabashe kuba igihugu kihagije mu biribwa. Yongeyeho ko iterambere ry’urwego rw’ubuhinzi rizagabanya ubukene bukava kuri 39% bukazaba bugeze kuri 15% mu 2024.
Iyi migambi myiza yose ariko ngo ntiyagerwaho hatabayeho ishoramari rifatika mu buhinzi, akaba ari muri urwo rwego Guverinoma y’u Rwanda izakomeza gushora imari mu bushakashatsi ku buhinzi, kubwagura, guteza imbere amasoko no guhanga ibigo bizajya bikurikirana iterambere ryabwo.
Minisitiri w’Intebe yaboneyeho guhamagarira Abanyarwanda bose, abikorera, abagize sosiyete sivili n’abafatanyabikorwa mu iterambere, kongera ubufatanye na guverinoma kugirango iyi gahunda guverinoma y’imyaka 7 izabashe kugerwaho.




