Album nshya y’umuraperi Drake wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yise ‘ Scorpion ’ yaciye agahigo ko kuba album yumviswe cyane mu gihe gito, aho mu cyumweru kimwe isohotse yumviswe n’abantu basaga miliyari ku Isi yose nk’uko bitangazwa na raporo ya Billboard.
Album yaherukaga kumvwa n’abantu benshi mu gihe gito isohotse yari ‘ Beerbongs&Bentley’ ya Post Malone yumviswe n’abantu miliyoni 700 hagati y’itariki 27 Mata n’itariki 3 Gicurasi.
Uyu muraperi Drake akaba yagiye kuri Instagram akizihiza aka gahigo yaciye agira ati: “ New Era. New Platinum !”, mbere yo gukomeza agira ati: “ Thank you a billion times over (a billion plus) ”.
Album ya Drake kandi yaciye akandi gahigo kari gafitwe na ‘ Beerbongs&Bentley ‘ ka miliyoni 431,3 aho yo yumviswe na miliyoni zisaga 750 muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika honyine mu cyumweru.
Urubuga Complex.com rukaba ruvuga ko iyi mibare ishyira album “Scorpion” ku mwanya wa mbere kuri Billboard 200 albums chart ikaba ishobora kuzaba imwe muri album zizakora amateka muri uyu mwaka wa 2018.
Ikindi kuri iyi album, ni uko imwe mu ndirimbo ziyiriho yitwa ” God’s Plan ” nayo yabaye indirimbo yumviswe cyane y’umwaka nyuma yo kumvwa n’abantu miliyari na miliyoni 121, byatumye iba indirimbo rukumbi yumviswe na miliyari y’abantu mu 2018. iyi ndirimbo igisohoka ku munsi wa mbere ikaba na none yaraciye agahigo ko kumvwa n’abantu basaga miliyoni 14.

Indirimbo ya 2 yumviswe cyane muri uyu mwaka birumvikana ni iya ‘Post Malone na Ty Dolla Sign’ bise ‘ Psycho ‘ imaze kumvwa na miliyoni 576 z’abakunzi b’umuziki.


