Umwe mu bapasitoro b’Abadiventiste witwa Kanyamutuzo Elias yagereranyije Perezida Kagame nka Yosuwa naho Rwigema amugereranya nka Mose.
Ni kuri uyu wa 3 Kanama,ubwo abadepite basuye akarere ka Nyabihu bahura n’abahagarariye Sosiyete Civile ,abakozi b’akarere ndetse n’abahagarariye amadini,bose batanga ibitekerezo ku ihindurwa ry’ingingo y’101 yo mu itegeko nshinga.

Pasitoro Elias yashingiye ku isomo riboneka mu gitabo cya 2 Samuel 23: 3 maze asanga ngo umuyobozi mwiza ntacyamubuza kugumya kuyobora ari nabyo yashingiyeho avuga ko perezida Kagame yakomeza kuyobora.
Iri jambo ry’imana ryo mu gitabo cya 2 Samuel 23:3 rigira riti“utegekesha abantu gukiranuka,agatwara yubaha Imana,azahwana n’umuseke utambitse,n’igitondo kitagira igicu.”
Yahise yongeraho ati “uwo ni Paul Kagame,akunda Imana ndetse n’ Abanyarwanda, azi icyo abo ayobora bifuza.
Umuyobozi ni uzi abo ayobora,umuyobozi usanga abo ayobora aho bari,akumva ibitekerezo n’ibyifuzo byabo kandi akabisubiza,uwo niwe muyobozi ukenewe.”
Avuga kandi mu izina ry’itorero ayoboye ko aho ari ho bashingira bavuga perezida Paul Kagame akwiriye kugumya kubayobora kuko ari umuyobozi mwiza kandi ufite byinshi byiza abagejejeho.

Yongeraho ati “njyewe iyo nkurikiranye igitekerezo cya Mose,avana ubwoko bw’Isirayeli mu Egiputa,akagarukira kuri uriya musozi wa Nebo akaba ariho apfira,satani yashaka kumusahura ariko Yesu amujyana mu ijuru.
Yosuwa nawe yakomeje kuyobora buriya bwoko bwa Isiraheli bwavuye mu Egiputa abugeza I Kanani,mbigereranya na Rwigema wayoboye ubwoko bw’Abanyarwanda abuvana mu mahanga bataha mu Rwanda,bajya kugera ku mupaka agasinzirira aho ngaho ariko agasinzirana ubutwari nka Mose.
Yosuwa agakomeza ariwe “Kagame”,nakomeze kuko Imana yamusize amavuta kandi uw’Imana yimitse ntabwo ukuboko k’umwana w’umunyarwanda kwamuvanaho.
Igihe Imana izabona ko agize imbaraga nkeya,azaba afite abo yatoje bakazamusimbura,kandi u Rwanda ruzishimira uzaba afashe uwo mwanya.”
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Shimirwa Palemon@Bwiza.com


