Rusizi: Abikorera barasabwa kongera ubwinshi n’ubwiza bw’ibyo bakora

Sangiza iyi nkuru

Ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi burasaba abikorera guhuza imbaraga kugira ngo ibyo bakora bibe byinshi kandi biri ku rwego rushimishije.

Mu kiganiro na Bwiza.com,ubwo muri aka karere hasozwaga imurikagurisha ryari rihuje abikorera bagakoreramo n’abaturutse mu bice bitandukanye by’igihugu no hanze yacyo,umuyobozi wako Kayumba  Ephrem yavuze ko bigaragara ko ibikorerwa mu karere ayobora bitaragera ku rwego bifuza,haba mu bwinshi ndetse no mu bwiza.

Asanga kugira ngo bigerweho hakwiriye ukwishyira hamwe gufatika kw’abikorera, kuko usanga hari benshi bacyiyumvamo kuba ba nyamwigendaho, bigatuma imishinga minini nk’iy’ubuhinzi n’ubworozi n’ibibukomokaho, iy’ubukorikori,ubugeni n’ibindi  itaboneka ku bwinshi mu karere.

Yagize ati ’’haracyari koko ikibazo mu guhaza isoko dufite,cyane cyane iry’abanyekongo duturanye ariko n’iryo mu karere imbere, bigaterwa ahanini n’uko abenshi mu bikorera bataragera ku rwego rwo kumva imbaraga ziri mu gushyira hamwe ibikorwa ngo bakore ibifatika,kuko niba umuntu acuruza nk’ibifite agaciro ka 20.000.000 kandi hakenewe nk’igikorwa cya 300.000.000 atagikora wenyine,ariko bashyize hamwe byakunda n’akazi gatangwa kakaba kenshi.’’

Avuga ko bagiye kongera imbaraga mu gukangurira abikorera gukorera hamwe, abaturage na bo bakongera ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi n’ibibukomokaho  kugira ngo barusheho kwiteza imbere, ibikorwa by’ubugeni,ubukorikori,inganda n’ibindi ababikora  bagashyigikirwa  biruseho kugira ngo babe benshi banatange akazi ku bandi, iki kibazo kibonerwe umuti urambye.

Twagiramungu Marthe w’imyaka 56 y’amavuko umaze imyaka 8 mu bikorwa by’ubugeni muri aka karere,yaratangiye no kubyigisha abandi,avuga ko  abakora imirimo iciriritse ariko ishobora guteza imbere benshi bakibangamiwe n’igishoro gito,n’uburyo buke bwo kubasha kwishyira hamwe ngo bagere kuri byinshi,agasaba inzego zose bireba kwita kuri iki kibazo.

Ati “twumva twarenga n’imipaka y’akarere tukagera no hanze y’igihugu tugaragaza ibyo dukora ariko ikibazo cy’ubushobozi kikatuzitira. Igihe twaba dufashijwe twakora byinshi kandi byiza tukanabyigisha  abandi ariko ubushobozi buracyari ikibazo gikomeye,ari yo mpamvu n’ibindi bikorwa biba bike n’icyuho kigakomeza kugaragara,ariko buhoro buhoro bizagera ho bikemuke.’’

Umuyobozi w’urugaga rw’abikorera muri aka karere, Uzabakiriho Félix  avuga ko nubwo inzira ikiri ndende hari byinshi  rumaze gukora mu rwego rwo gukemura ibi bibazo, hakaba hari na bamwe mu bikorera b’aka karere batangiye kumurika ibyo bakora mu mahanga ya kure,ko n’ibisigaye kunozwa babizi kandi n’uburyo bwo kwishyira hamwe batangiye kubushishikariza bagenzi babo.

Akarere ka Rusizi gafite amahirwe akomeye y’ishoramari arimo kuba gahana imbibe n’ibihugu 2 bikenera kugahahira mo, ikiyaga cya kivu,pariki y’igihugu ya Nyungwe,amashyuza n’ibindi byinshi bishobora kubyazwa umusaruro bigateza abaturage imbere,abikorera bagasaba ko imurika ry’ibyo bakora ryarushaho kunoga kugira ngo n’ibyo babasha gukora bimenyekane n’ahandi.

Twagiramungu Marthe asanga hari ibikorwa byagombye guha akazi benshi bidatera imbere kubera ubushobozi buke bwababikora.
Twagiramungu Marthe asanga hari ibikorwa byagombye guha akazi benshi bidatera imbere kubera ubushobozi buke bw’ababikora

Bahuwiyongra Sylvestre/ Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *