Min. Nyirasafari yakiriye itsinda ry’Abadepite baturutse muri Congo Brazzaville

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Nyirasafari Esperence yakiriye itsinda ry’Abadepite baturutse muri Congo Brazaville, aho baje kwigira ku Rwanda ku byo rwagezeho mu guteza imbere ihame ry’uburinganire, kongerera imbaraga abagore ndetse no kurengera uburenganzira bw’umwana. Iri tsinda ryari riyobowe na Amb. Guy Nestor Itoua  ryakiriwe n’ubuyobozi bwa Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango kuri uyu wa Gatatu tariki […]

Umukiriya yagaye serivisi yahawe muri resitora aruma ugutwi kwa nyirayo

Umwirabura uba muri Amerika, Jade Anderson w’imyaka 24 yatawe muri yombi ashinjwa gukorera udushya muri resitora y’abashinwa ikorera muri Amerika ubwo yagayaga serivisi yari ahawe agahita azibiranwa n’uburakari aruma ugutwi kwa nyiri resitora ndetse akanakubita umugore we. Daily Mail dukesha iyi nkuru ivuga ko uyu mugore wari ugiye kurya muri resitora y’Abashinwa yagize ikibazo cyo […]

Umurusiyakazi Maria Butina arashinjwa na FBI kuba intasi y'u Burusiya

Umurusiyakazi witwa Maria Butina, w’imyaka 29 y’amavuko, yagejejwe imbere y’umucamanza mu rukiko i Washington ashinjwa icyaha cyo kugambanira Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Umushinjacyaha avuga ko Butina aba mu gihugu ari maneko w’u Burusiya wihisha inyuma y’ibikorwa bisanzwe mu buzima agamije gucengera imiryango itandukanye mu rwego rwo kwivanga k’u Burusiya muri politiki ya Leta Zunze […]

Iburasirazuba: Abatekamutwe bajujubije abaturage

Abaturage bo mu ntara y’Iburasirazuba, mu turere twa Gatsibo, Kayonza na Rwamagana, bemeza ko hadutse abatekamutwe babajujubije babambura amafaranga n’amatelefone  ku manywa y’ihangu. Abaturage baganiriye  na Bwiza.com, bavuga ko abatekamutwe bafite amayeri menshi bakoresha kandi barushaho kwiyongera. Uwingabire Alice, atuye mu murenge wa Muhazi mu karere ka Rwamagana, avuga ko mu kwezi kwa Gatandatu yambuwe amafaranga na Telefoni […]

Perezida Filipe Nyusi wa Mozambique ategerejwe mu ruzinduko rw’iminsi 3 mu Rwanda

Perezida wa Mozambique, Filipe Nyusi ategerejwe mu Rwanda kuri uyu wa Kane, mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu. Amakuru aturuka mu binyamakuru byo muri Mozambique aravuga ko komite y’inteko ishinga amategeko y’iki gihugu yateranye kuwa Mbere ikemeza uruzinduko rwa perezida Nyusi mu Rwanda nk’uko bisabwa n’itegeko nshinga ku kjyanye n’ingendo z’umukuru w’igihugu. Uruzinduko rwa Perezida Filipe […]

Umuhanzi Koffi Olomide yangiwe kwinjira muri Zambia

Nyuma y’uko umuhanzi wo muri Repubulik Iharanira Demokarasi ya Congo wamamaye cyane ku izina rya  Koffi  Olomide ashinjwe ibyaha bitandukanye muri Afurika y’Epfo, mu Bufaransa ndetse no muri Zambia , yangiwe kwinjira mu gihugu cya Zambia mu bitaramo. Uyu muhanzi wo mu njyana ya Lumba ashinjwa gukubita umunyamakuru muri Zambia ubwo yaherukagayo, gusambanya ku ngufu […]

Rusizi: Abikorera barasabwa kongera ubwinshi n’ubwiza bw’ibyo bakora

Ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi burasaba abikorera guhuza imbaraga kugira ngo ibyo bakora bibe byinshi kandi biri ku rwego rushimishije. Mu kiganiro na Bwiza.com,ubwo muri aka karere hasozwaga imurikagurisha ryari rihuje abikorera bagakoreramo n’abaturutse mu bice bitandukanye by’igihugu no hanze yacyo,umuyobozi wako Kayumba  Ephrem yavuze ko bigaragara ko ibikorerwa mu karere ayobora bitaragera ku rwego bifuza,haba […]

Abanyeshuri 60,000 bahawe inguzanyo na leta kuva mu 1980 banze kwishyura – BRD

Abanyeshuri basaga 60,000 banze kwishyura inguzanyo bahawe kugirango babashe kwiga kaminuza kuva mu 1980 bituma leta isigara mu gihirahiro, aho mu rwego rwo kugaruza izo nguzanyo guverinoma yitabaje Banki y’Igihugu y’Iterambere BRD mu 2015, ngo ifashe kugaruza amafaranga yatanzwe no mu gukomeza guha inguzanyo abanyeshuri babikwiriye. Kugeza ubu, biravugwa ko miliyari 17,1 z’amafaranga y’u Rwanda […]

Indonesia: Abaturage bihimuye igitero cy’ingona bica izikabakaba 300

Abaturage bo muri Indonesia bitwaje ibyuma, inyundo, n’imitarimba bishe ingona 292 mu rwego rwo guhora urupfu rw’umugabo wishwe n’ingona ubwo yajyaga mu ifamu yazo. Amafoto yashyizwe ahagaragara n’Ibiro Ntaramakuru Antara, yagaragaje ingona nyinshi zishwe mu karere ka Sorong mu burasirazuba bwa Indonesia mu Ntara ya West Papua. Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe kubungabunga umutungo kamere muri […]

U Burusiya: Sitade 2 mu zakiniweho igikombe cy’Isi zaridutse

Abantu benshi bakomeje kwibaza uko byari kugenda iyo ibiri kuba nyuma y’irushanwa ry’igikombe cy’isi mu Burusiya biramuka bibaye rikiri kuba, nyuma y’aho sitade 2 mu zakiniweho ririya rushanwa zamaze kwangirika bidasubirwaho. Izi sitade zangiritse kubera imvura idasanzwe yaguye nyuma y’umukino zirimo n’iyo u Bwongereza bwatsindiyeho ikipe ya Tuniziya mu byumweru bitambutse. Daily maily dukesha iyi […]

Malawi: Umurundi w’imyaka 28 yishwe atwitswe n’agatsiko k’abantu bariye karungu

Umurundi w’imyaka 28 wabaga mu gihugu cya Malawi mu mpera z’icyumweru gishize yishwe n’abaturage bariye karungu bamushinja gucuruza ibice by’abantu. Ibi byabereye kuwa Gatanu ushize mu gihugu cya Malawi mu gace kitwa Kambilondjo aho bivugwa ko uyu Murundi yishwe atwitswe n’agatsiko k’abantu bari barakaye bamushinja gucuruza ibice by’abantu. Ikinyamakuru Nyassa Times cyo muri iki gihugu, […]

Bwa mbere mu mateka perezida w’u Bushinwa agiye gusura u Rwanda

Ku nshuro ya mbere mu mateka perezida w’u Bushinwa agiye gusura u Rwanda nk’uko byemejwe na ambasaderi w’u Bushinwa, Rao Hongwei, wemeje ko perezida Xi Jinping azaba ari mu Rwanda kuva ku itariki 22 kugeza ku itariki 23 Nyakanga. Nk’uko ambasaderi Hongwei yabitangaje mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa Mbere, ngo uruzinduko rwa perezida Xi […]

Umutwe wa NLF w’ishyaka rikuriwe na Rusesabagina wigambye ibitero biherutse muri Nyaruguru

Umutwe mushya w’inyeshyamba urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda wigambye ibitero bimaze iminsi byibasiye Intara y’Amajyepfo mu Karere ka Nyaruguru, mu Murenge wa Nyabimata. Uyu mutwe ukaba uvuga ko ugamije gukuraho ubutegetsi buriho mu Rwanda ukoresheje imbaraga. Uyu mutwe wiyita mu magambo y’Icyongereza;National Liberation Forces (NLF) uyoborwa na Gen Habimana Hamada, urashinja ubutegetsi buriho mu Rwanda amacakubiri, […]