Inzu zubakirwa abasigajwe inyuma n’amateka ntizibaha kwisanzura

Sangiza iyi nkuru


Bamwe mu basigajwe inyuma n’abateka bavuga ko bubakirwa inzu zitabaha ubwisanzure, ngo kuko zimwe ziba zidafite igikoni n’ubwiherero kandi zidafite ibyumba bihagije. Abana bararana n’ababyeyi, cyangwa bakarara babumviriza mu biganiro kubera ibyumba biba birebena bidakinze.

Mu bushakashatsi bwakozwe na COPORWA, umuryango nyarwanda w’ababumbyi; ndetse na Filimi mbarankuru ku minereho yabo cyane ku bireba imiturizwe, bigaragara ko benshi baba mu nzu zirujuje ibyangombwa bibaha kwisanzura.

Muri Filimi mbarankuru, umwe agira ati, “Nta gikoni duite ducana mu nzu, kandi nta bwiherero. Inzu igizwe n’ibyumba bitatu, ariko iriho inzu ebyiri gusa, urw’imbere n’urw’inyuma. Mu byumba hararangaye, turyama abana batureba banatwumviriza, ku buryo kwiha akabyizi bidusaba kubatuma kure”.

Usibye inzugi kandi, ngo hari n’aho inzu iba ari nto, abana bakaryamya barebana n’ababyeyi, ku buryo nta kintu batinyuka gukora bakiri maso.

Bavuga ko n’iyo bahawe inzu nziza, iyo zidafite igikoni bazangiza bacanamo. Undi ati, “bavuga ko tugira umwanda cyangwa twangiza inzu baduhaye, nyamara ni ukubera kutagira ubwisanzuriro. Nk’ubu dutunzwe no kubumba, iyo baguhaye inzu itagira igikoni, wanuriramo ibumba n’injyo bikangiza isima, bakavuga ko twayifashe nabi”.

Bavakure, ni umwe bahejejwe inyuma n’amateka, mu kagari ka Kigeme, mu mudugudu wa Gakoma, muri Gasaka. Bavakure afite umugore n’umwana atuye atuye mu nzu iite metero imwe ku imwe. Abaturanyi be bavuga ko bababazwa n’ubuzima abayemo kandi ngo si we wenyine, kuko hari n’uwitwa Gahenderi ufite abana babiri; inzu ye ikaba yareheze ku biti bishinze ategereje amabati.


Nta terambere hakiri abasigaye inyuma

Umukozi wa COPORWA ushinzwe ibikorwa, Mukasekuru Jeane d’Arc avuga ko gutuzwa ahantu hihariye h’abasigajwe inyuma n’amateka bituma bakomeza gusigara inyuma. Ku bwe ngo nta gihugu cyatera imbere kikirimo abantu babayeho nk’abasigajwe inyuma n’amateka (No one left behind).

Ikindi ngo ni uko mu kubakirwa batabigiramo uruhare ngo berekane inzu bashaka uko yaba imeze n’ibyaba biyigize (Nothing about us without us). Ati, “Iyo bagiye kubimura kuko nta butaka baba bafite ngo bahabwe ingurane bisaba ko Leta ari yo ibagurira aho batura bikarangira ibaguriye ahantu hamwe bakisanga n’ubundi bongeye gutura bonyine. Ikibazo ahanini ni uko benshi no mu bubakiwe nta byangombwa by’ubutaka bagira nibura ngo babe banafata inguzanyo ngo babitangeho ingwate biteze imbere, nabyo nta bwisanzure babibonamo”.

Mu Rwanda kuri ubu habarurwa abasigajwe inyuma n’amateka bagera ku 36.228 bavuye ku 50.000 mbere y’I 1994. Leta ikaba yaramaze kububakira inzu zigera kuri 978 zingana na 30.3%; naho abandi
 30.6 % Leta irabakodeshereza kuva muri 2011,
 mu gihe 16% aribo biyubakiye abandi bashoboye kwiyubakira Leta ibafasha kubona amabati.


Karegeya Jean Baptiste

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *