Nyaruguru: Abasigajwe inyuma n’amateka bahangayikishijwe nuko umwuga w’ububumbyi uri mu marembera

Sangiza iyi nkuru

Bamwe mu basigajwe  inyuma n’amateka bo mu karere ka Nyaruguru  bari batunzwe n’umwuga w’ububumbyi bahangayikishijwe nuko umwuga barazwe n’ababyeyi ukababatunga ubu uri mu marembera, kuko bimwe mu bikoresho bibumbye byifashishwaga mu ngo ubu bitakigezweho.

Mukasekeru  Triphine ni umubyeyi w’abana batanu ari mu kigero cy’imyaka 50 avuga ko umwuga w’ububumbyi mu bice by’icyaro uri marembera kuko ubu mu ngo  hatagikoreshwa ibibindi ndetse n’inkono, ahubwo ubu basigaye bakoresha amajerekani n’amasafuriya.

Ati “nkanjye wari utunzwe n’umwuga w’ububumbyi ntacyo nkikora, byanteye ubukene kuko mbere nkibumba ninjizaga nibura amake yabaga ari  amafaranga (4000frw) ibihumbi bine ku cyumweru bikamfasha gutunga umuryango wanjye  none ubu ndi mu bukene ndacyashakisha ikindi nakora”.

Mukamusoni Alphonsine we yari atunzwe n’ububumbyi bw’amavaze ariko avuga ko bugenda bukendera  kuko ubu ivaze zigezweho ari azikozwe muri ciment , ibi bikaba byaramugoye kubyakira kuko nta wundi murimo azi cyangwa se yari yarigeze akora utari uwo  kubumba.

Akomeza avuga ko uretse umurimo w’ubucancuro nawo utamutunga ngo umugaburire we n’umuryango we ndetse ngo abashe no  gusagura n’andi yamuteza imbere nta wundi murimo yabona kuko n’abaturanyi be bamunena .

Umwe mu basigajwe inyuma n’amateka wo mu karere ka Nyaruguru, Kalisa Tresphore, avuga ko nk’abasigajwe inyuma n’amateka, bakwiye guhindura imyumvire.

Agira ati “Twe nk’abasigajwe inyuma n’amateka dukwiye guhindura imyumvire tukumva ko tugomba kugendana n’abandi mu iterambere kuko igihugu kiri gutera imbere tugomba no kureba uko ubwo bubumbyi bwacu twabuteza imbere tukabukora mu buryo bugezweho bityo natwe byaduteza imbere”

Umuyobozi ushinzwe kurwanya ihohoterwa muri COPORWA (Communauté des Potiers du Rwanda), Mukasekuru Louise  avuga ko abasigajwe inyuma n’amateka bagomba kwigishwa  kugira ngo bahindure imyumvire bakareka kwitinya, bakumva ko bafite uburenganzira bungana n’ubw’abandi banyarwanda bose,  ko ntaho bahejwe mu mirimo iri mu Rwanda, ibi  ngo bizabafasha  gufunguka bagakora imirimo yose, bityo nabo ntibasigare mu bukene .

Bazubagira Djalia

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *