Bamwe mu basigajwe inyuma n’amateka bo mu karere ka Nyaruguru bari batunzwe n’umwuga w’ububumbyi bahangayikishijwe nuko umwuga barazwe n’ababyeyi ukababatunga ubu uri mu marembera, kuko bimwe mu bikoresho bibumbye byifashishwaga mu ngo ubu bitakigezweho.
Mukasekeru Triphine ni umubyeyi w’abana batanu ari mu kigero cy’imyaka 50 avuga ko umwuga w’ububumbyi mu bice by’icyaro uri marembera kuko ubu mu ngo hatagikoreshwa ibibindi ndetse n’inkono, ahubwo ubu basigaye bakoresha amajerekani n’amasafuriya.
Ati “nkanjye wari utunzwe n’umwuga w’ububumbyi ntacyo nkikora, byanteye ubukene kuko mbere nkibumba ninjizaga nibura amake yabaga ari amafaranga (4000frw) ibihumbi bine ku cyumweru bikamfasha gutunga umuryango wanjye none ubu ndi mu bukene ndacyashakisha ikindi nakora”.
Mukamusoni Alphonsine we yari atunzwe n’ububumbyi bw’amavaze ariko avuga ko bugenda bukendera kuko ubu ivaze zigezweho ari azikozwe muri ciment , ibi bikaba byaramugoye kubyakira kuko nta wundi murimo azi cyangwa se yari yarigeze akora utari uwo kubumba.
Akomeza avuga ko uretse umurimo w’ubucancuro nawo utamutunga ngo umugaburire we n’umuryango we ndetse ngo abashe no gusagura n’andi yamuteza imbere nta wundi murimo yabona kuko n’abaturanyi be bamunena .
Umwe mu basigajwe inyuma n’amateka wo mu karere ka Nyaruguru, Kalisa Tresphore, avuga ko nk’abasigajwe inyuma n’amateka, bakwiye guhindura imyumvire.
Agira ati “Twe nk’abasigajwe inyuma n’amateka dukwiye guhindura imyumvire tukumva ko tugomba kugendana n’abandi mu iterambere kuko igihugu kiri gutera imbere tugomba no kureba uko ubwo bubumbyi bwacu twabuteza imbere tukabukora mu buryo bugezweho bityo natwe byaduteza imbere”
Umuyobozi ushinzwe kurwanya ihohoterwa muri COPORWA (Communauté des Potiers du Rwanda), Mukasekuru Louise avuga ko abasigajwe inyuma n’amateka bagomba kwigishwa kugira ngo bahindure imyumvire bakareka kwitinya, bakumva ko bafite uburenganzira bungana n’ubw’abandi banyarwanda bose, ko ntaho bahejwe mu mirimo iri mu Rwanda, ibi ngo bizabafasha gufunguka bagakora imirimo yose, bityo nabo ntibasigare mu bukene .
Bazubagira Djalia


