Minisitiri Mushikiwabo wifuza kuyobora OIF agiye gutangira gushakira amajwi mu Burayi no muri Aziya

Sangiza iyi nkuru

Mu rwego rw’ingendo akomeje gukorera hirya no hino ashakisha abazamushyigikira mu matora y’ubuyobozi bw’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa (OIF), umukandida Louise Mushikiwabo muri uku kwezi kwa Kanama azerekeza mu Burayi bwo hagati ndetse no muri Aziya yo mu majyepfo y’uburasirazuba aho azaba agiye kumvisha ibihugu byo muri ibi bice bikoresha Igifaransa imigambi afitiye uyu muryango nibiramuka bimutoreye kuwuyobora.

Nk’uko bitangazwa na Jeune Afrique, muri uru rwego rwo gushakisha amajwi, hagati muri Kamena ni bwo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo, akaba umukandida ku Bunyamabanga Bukuru bwa OIF, yabonanye na Minisitiri w’Intebe wa Cameroun, Philemon Yang.

Mbere yaho gato, mu nama ya G7, yagize amahirwe yo kwitabira ibiganiro byabaye hagati ya Perezida Kagame na Minisitiri w’Intebe wa Canada, Justin Trudeau amugezaho imigabo n’imigambi ye.

Kuva Inama isanzwe ya Afurika Yunze Ubumwe yabereye I Nouakchott yaba mu ntangiriro za Nyakanga, Minisitiri Mushikiwabo yatangiye kureshya ibihugu bitandukanye rimwe na rimwe aherekejwe na Dolad Kaberuka wigeze Kuyobora Banki Nyafurika y’Iterambere (BAD), akaba yarabonye n’abakuru b’ibihugu batandukanye nka Hery Rajaonarimampianina wa Madagascar, Idriss Déby Itno wa Tchad, Denis Sassou Nguesso wa Congo, Macky Sall wa Senegal ndetse na Joseph Kabila wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *