Minisitiri w’Umuco na Siporo, Uwacu Julienne, aratangaza ko we n’abagize itsinda rishinzwe imitegurire y’Iserukiramuco Nyafurika (FESPAD) batashimishijwe no kuba itsinda rya Sauti Sol ritararimbye nyamara ryari ryageze aho rigomba kuririmbira ndetse anabisabira imbabazi.
Aba bahanzi mu rwego rwo kwisobanura bavuze ko ibyabaye bitabaturutseho ahubwo byatewe n’ababatumiye kuko ubwo itsinda ry’abacuranzi ryari ryageze kurubyiniro uwari uyoboye ibirori akabamenyesha ko ibirori birangiye niko gutaha gutyo.
Mu itangazo bashyize hanze bagaragaje uko byagenze ngo be kuririmba nyamara bari bageze ku rubyiniro
Bagize bati”Tubabajwe no kuba tutaririmbye mu gitaramo twatumiwemo cya FESPAD sitwe byaturutseho kuko twari twitabiriye igitaramo nkuko byari bitaganyijwe gusa ntitwahabwa umwanya tubiseguyeho kubo bitashimishije”

Uwacu Julienne yagize ati”NJye nabakozi ba minisiteri y’umuco na siporo tubabajwe no kuba Sauti Sol itararirimbye mu gitaramo cya FESPAD tubisabiye imbabazi”
Sauti Sol si ubwambere yarije gutaramira mu Rwanda dore ko yaherukaga i Kigali mu gitaramo cyiswe “Kigali Count Down ” cyabereye muri Kigali Convention Center mu ijoro ryo gutangira umwaka mushya wa 2018 cyaranzwemo n’imvura.



