Matyazo: Kutagira amashanyarazi byongereye ubushomeri mu rubyiruko

Sangiza iyi nkuru

Abaturage bo mu murenge wa Matyazo mu karere ka Ngororero, intara y’Uburengerazuba bahangayikijijwe no kutagira amashanyarazi  kuko bidindiza iterambere ryabo .

Mugwaneza Védaste,  umusore utuye mu murenge wa Matyazo avuga ko kutagira umuriro w’amashanyarazi bidindiza iterambere rye kuko ari mu bushomeri kandi bitari bikwiye kuko yize umwuga wo gusudira   ariko akaba atabona uko awukora kuko nta mashanyarazi ahari. Ikindi kandi ngo asanga nta kindi yabona akora nta mashanyarazi, uretse ubuhinzi n’ubworozi kandi ntabwiyumvamo .

Ikibazo cy’ubushomeri aterwa n’ibura ry’amashanyarazi agihuriyeho na  Nduwamungu Gérardine uvuga ko imashini ye idoda yarenzwe n’ivumbi kubera kubura amashanyarazi ngo ayibyaze umusaruro.

Avuga ko abana be batagombye kuba bicwa n’inzara kandi yarize umwuga wo kudoda azi neza ko uzamutunga. Asaba ko inzego zibishinzwe zabafasha uko zishoboye umuriro ukabageraho kuko byabafasha kwikura mu bukene, bityo bagatura ndetse bakanakorera mu murenge wabo bakawuteza imbere.

Si ikibazo cy’ubushomeri gusa kuko urubyiruko rwinshi ruva muri uyu murenge bajya mu mujyi wa Gisenyi ndetse n’ indi mirenge yegerenye na Matyazo ifite amashanyarazi  gushakayo imirimo,  kuko n’abakorera Matyazo bakora umurimo w’ububaji bakora urugendo  rungana n’amasaha atatu  bajya gusatuza imbaho mu murenge wa Gitega. Ibi ngo bituma binjiza amafaranga make kandi bari bakwiye kwinjiza menshi, nkuko bivugwa na Basesayose utuye aho.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Matyazo, Habiyakare Etienne avuga ko ikibazo bakizi kandi ko n’abaturage bagaragaje uruhare rwabo mu gukusanya amafaranga  kugira ngo amashanyarazi abagereho, bakaba bamaze gukusanya agera kuri miliyoni n’ibihumbi magana abiri y’u Rwanda  (1.200.000 frw).

Ikigo gishinzwe gukwirakwiza ingufu mu Rwanda (REG), cyemeje ko nubwo kugeza ubu abanyarwanda bafite umuriro w’amashanyarazi ari 24.3% gusa, intego igihugu cyihaye yo gucanira 70% mu 2018 izagerwaho.

Kugeza ubu REG ifite abafatabuguzi ibihumbi 600, intego ikaba ari uko mu 2018, abagera kuri 48% bazaba bafite umuriro w’amashanyarazi ukomoka ku ngomero zisanzwe mu gihe abandi 22% bazakoresha ubundi buryo bubyara ingufu

  Bazubagira Djalia/ Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *