Perezida Donald Trump yategetse guhagarika u Rwanda mu masezerano ya AGOA

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yatanze itegeko ko u Rwanda ruhagarikwa mu masezerano ya AGOA kuko ngo rwinangiye rugaca caguwa.

Iki cyemezo cya Trump kije nyuma yaho muri Werurwe uyu muyobozi yasabye u Rwanda ko  mu gihe cy’iminsi 60 rwakwisubiraho ku cyemezo rwafashe cyo guca caguwa.

Uhagarariye ubucuruzi bwa Amerika, C.J Mahoney ku wa mbere w’iki cyumweru yatangarije Reuters ko iki cyemezo cyafashwe nyuma yaho u Rwanda rwanze kwisubiraho ku cyemezo rwafashe maze rukongera imisoro ku myenda n’inkweto bya caguwa bituruka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Yagize ati “Tubabajwe n’iki cyemezo gusa reka twizere ko ari iby’agateganyo”.

Uyu muyobozi yongeyeho ko iki cyemezo kizagira ingaruka zingana na miliyoni imwe n’igice y’amadolari ya Amerika cyangwa se 3% by’ibicuruzwa u Rwanda rwoherezaga muri iki gihugu.

Mu minsi ishize, Minisitiri w’ Ubucuruzi n’inganda w’u Rwanda, Uzziel Ndagijimana yatanagaje ko hari ubushake ku mpande zombi bwo kuganira kuri iki kibazo.

Ni mu gihe kandi u Rwanda rutahwemye kuvuga ko rurajwe ishinga no guteza imbere politiki igamije guteza imbere inganda zikorerwa mu gihugu.

Fred Masengesho Rugira/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *