Ringtone wabenzwe na Zari yabaye Padiri -Amafoto

Sangiza iyi nkuru

Umunyakenya uririmba indirimbo zihimbaza Imana uzwi nka Ringtone amaze iminsi uvugwa cyane bitewe no kuba yarashaka kwiyegurira umutima wa Zari Hassan   wahoze ari umugore wa Diamond, kuri ubu yamaze gutangaza ko yabaye umupadiri ku mugaragaro nyuma yaho Zari amubengeye.

Ibi yabitangaje abinyujije ku rukuta rwa instagram atangaza ko nyuma yibyamubayeho byose yiyemeje kwibera uwihaye imana (padiri) nyuma yo kubona ko gahunda yari afite yo kurongora Zari itagikunze.

Yagize ati”Mbaye Padiri ku mugaragaro abanzi b’ubutumwa bwiza bavugaga ko ntabikora gusa buri kintu kirashoboka hamwe n’imana”

Kuva Zari yatangaza ku mugaragaro ko atandukanye na Diamond wari umugabo we tariki 14 Gashyantare 2018, uyu muhanzi Ringtone ntiyahwemye kugaragaza urwo akunda uyu mugore n’ubwo bitigeze bimuhira narimwe dore ko yari ageze ku rwego rwo kugurira Zari Imodoka ihenze yo mu bwoko bwa RangRover Sport Zari akayanga.

arton2870
Imodoka yari yageneye Zari ubwo yajyaga muri Kenya
ring
Zari atumye afata umwanzuro ukakaye
Ringt
Hehe no kwifuza umugore ukundi
Ringtonelogo 1
Yafashe icyemezo cyo kuba Padiri

Zari Bongo5. AKA

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *