Ubutabera mu gihugu cyacu bugomba kuba buzira ruswa no kubogama- Perezida Kagame
Perezida Kagame yasabye abacamanza kutavugirwamo no kwihutisha ubutabera, baca imanza nta ruswa nta no kubogama. Ibi yabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki ya 1 Kanama 2018, ubwo yakiraga indahiro z’abacamanza mu Rukiko rw’Ikirenga, Urukiko rw’Ubujurire, Urukiko Rukuru n’Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi. Perezida Kagame avuga ko ubutabera butinze buba butatanzwe neza, agasaba abarahiriye iyi mirimo yabo mishya […]
Uburwayi bwa se wa Kanye West bukomeje kugira ingaruka ku mubano wabo bombi
Umubano wa Kanye West na se umeze neza nyuma yaho uyu mubyeyi Ray Kanye abaganga bamusanganye kanseri mu myanya myibarukiro y’abagabo( prostate cancer) Abantu ba hafi kuri Kanye West batangarije TMZ ko ubu Kanye West n’umugore we Kim Kadarshian ndetse n’abana babo batatu bamuri hafi cyane aho arimo kuvurirwa mu bitaro byo mu mujyi wa […]
Inzego z’ubutasi za Uganda kuri ubu zibasiye Abanyarwanda babaye mu gisirikare cyangwa mu gipolisi
Guhigwa kw’Abanyarwanda mu gihugu cya Uganda kwatangiye mu mwaka ushize ngo kwafashe indi ntera, aho inzego z’ubutasi za Uganda, nka CMI na ISO, kuri ubu ngo zibasiye abantu bigeze kwambara umwambaro w’igisirikare n’igipolisi by’u Rwanda cyangwa undi muntu wese wakoranye nabyo bashinjwa kunekera u Rwanda. Biravugwa ko kuwa 23 Nyakanga ahagana saa 4:00 z’umugoroba, ku […]
Umuraperi French Montana yarusimbutse nyuma y’igitero cyagabwe iwe mu rugo
Umuririmbyi wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Karim Kharbouch uzwi ku izina rya French Montana yarokotse igitero cy’abantu babiri bitwaje intwaro bamuteye iwe mu rugo mu ijoro ryakeye. Inzego z’ubuyobozi zaho urugo rwa Calabasas rwa Montana ruherereye, zatangarije TMZ ko iki gitero cyabaye mu ijoro ahagana saa tatu z’ijoro gusa ngo ubwo Montana na […]
Ringtone wabenzwe na Zari yabaye Padiri -Amafoto
Umunyakenya uririmba indirimbo zihimbaza Imana uzwi nka Ringtone amaze iminsi uvugwa cyane bitewe no kuba yarashaka kwiyegurira umutima wa Zari Hassan  wahoze ari umugore wa Diamond, kuri ubu yamaze gutangaza ko yabaye umupadiri ku mugaragaro nyuma yaho Zari amubengeye. Ibi yabitangaje abinyujije ku rukuta rwa instagram atangaza ko nyuma yibyamubayeho byose yiyemeje kwibera uwihaye imana […]
Kenya igiye kwirukana abanyamahanga basaga 3,000 bahaba mu buryo butemewe
Igihugu cya Kenya kigiye kwirukana abanyamahanga basaga 3000 bahaba mu buryo bunyuranyije n’amategeko, aho byinshi biberekeyeho birimo birakwirakwizwa mu bayobozi bireba ngo boroshye ibijyanye no kubasubiza iwabo. Biravugwa ko abanyamahanga 3,434 batigeze bajya gusuzumisha impushya zabo zo kuba muri Kenya nyuma y’iminsi 60 bari bahawe n’urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka, kubw’ibyo aba ngo bari mu gihugu […]
Guverinoma y’u Rwanda yiteguye gufasha inganda z’imyenda mu gihugu nyuma yo kuvanwa muri AGOA
Guverinoma y’u Rwanda yiteguye gufasha inganda zikora imyenda mu gihugu ni biba ngombwa nk’uko byatangajwe na minisitiri w’inganda kuri uyu wa Kabiri nyuma y’aho Leta Zunze Ubumwe za Amerika zikuriye u Rwanda mu masezerano ya AGOA. Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda w’u Rwanda, Vincent Munyeshyaka, mu kiganiro kigufi yahaye itangazamakuru kuri uyu wa Kabiri, itariki 31 Nyakanga, […]
Rusizi: Abaturage barasabwa kwirinda kuba intandaro y’icyabahungabanyiriza umutekano
Umunyamabanga nshingwabikorwa wa komisiyo y’igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, Fidèle Ndayisaba arasaba abaturage b’akarere ka Rusizi gukomera ku bumwe bwabo, kwirinda ibihuha byababuza kwikorera imirimo yabo ya buri munsi no kwirinda kuba intandaro  y’icyabahungabaniriza umutekano. Ndayisaba Fidèle yavuze ko nubwo mu minsi ishize mu murenge wa Bugarama hagiye humvikana  ibibazo by’ihungabana ry’umutekano ndetse no mu […]
Ntwite inda y’amezi 5, yanteye kwifuza cyane umugabo wa mukuru wanjye- NKORE IKI?
Nitwa Seraphine [izina rye ryahinduwe] nari nsanzwe mfite umwana umwe w’umuhungu none ubu ntwite inda y’amezi atanu, ariko ibirimo kumbaho nkeka ko ari amadayimoni ahari yanteye. Inda ya mbere natwise, nararikiye cyane ibiribwa bikomeye birimo amateke, ibijumba n’ibikoro rimwe na rimwe nkabirya byokeje, ariko ubu si ko biri, ahubwo agatima kanteye gukunda cyane umugabo wa […]
Musanze: Umusore wishe umukunzi we yabigambiriye yakatiwe gufungwa burundu
Urukiko rwa Musanze rwakatiye igifungo cya burundu umuhungu witwa Safari Emmanuel nk’uko ubushinjacyaha bwari bwakimusabiye kubera icyaha cy’ubwicanyi yakoreye umukunzi we yabigambiriye witwaga Iradukunda Rosine. Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Musanze bwari bukurikiranye Safari Emmanuel kubera icyaha akekwaho cyo kuba yarishe umukunzi we witwaga Iradukunda Rosine . Ni icyaha cyakozwe ku wa 27 Kamena 2018 mu gihe […]
Umukinnyi wa filimi, Brigitte Nielsen wabyaye ku myaka 54 akomeje guteza impaka
Amakuru yuko Brigitte Nielsen, umukinnyikazi wa filimi wo muri Danemark, yabyaye afite imyaka 54 y’amavuko, yateje impaka cyane ku mubare ukomeje kwiyongera w’ababyeyi babyara mu gihe cyo gucura. Mu kwezi kwa gatandatu nibwo Madamu Nielsen yabwaye umwana we w’umukobwa Frida. Kuri bamwe batabyemera, byabaye ngombwa ko asobanura icyemezo cye cyo kubyara ageze muri iyo myaka. […]
Ikiraka ingabo z’u Burundi na Uganda zifite muri Somalia cyongerewe iminsi
Akanama ka ONU gashinzwe umutekano ku isi kafashe icyemezo cyo gutinza gahunda yo kugabanya umubare w’ingabo z’umuryango w’ubumwe bwa Afurika zibungabunga amahoro muri Somalia. ONU iravuga ko inzego zishinzwe umutekano za Somalia zitatojwe neza kugira ngo zibe zabasha kuziba icyuho cyasigwa n’ingabo za AMISOM. Izi ngabo ziri mu butumwa bw’akanama ka ONU gashinzwe umutekano ku […]
Urubanza rw'abarwanashyaka ba FDU Inkingi rwongeye gusubikwa
Kuri uyu wa mbere ushize na bwo umucamanza mu rukiko rukuru ntiyabashije gutangira kuburanisha mu mizi urubanza rw’abarwanashyaka ba FDU Inkingi kubera inzitizi ababuranyi bombi bazamuye. Ubutabera bw’u Rwanda bubakurikiranyeho ibyaha byo gushaka kurema umutwe w’ingabo utemewe no kugirira nabi ubutegetsi buriho. Abaregwa bahakana ibyaha bakavuga ko bishingiye ku mpamvu za politiki. Uhereye ku ruhande […]