Umuririmbyi wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Karim Kharbouch uzwi ku izina rya French Montana yarokotse igitero cy’abantu babiri bitwaje intwaro bamuteye iwe mu rugo mu ijoro ryakeye.
Inzego z’ubuyobozi zaho urugo rwa Calabasas rwa Montana ruherereye, zatangarije TMZ ko iki gitero cyabaye mu ijoro ahagana saa tatu z’ijoro gusa ngo ubwo Montana na bagenzi be batazwi umubare bari mu rugo.
Ubu buyobozi bukomeza kuvuga ko amakuru kuri iki gitero yaje kumenyekana nyuma gato.
Kugeza ubu ntibiramenyakana niba hari abakomeretse cyangwa ngo bajyanwe mu bitaro.
Iyi nkuru ikomeza ivuga ko polisi ikomeje gukora iperereza kuri iki gitero gusa nta mazina y’abakekwaho iki gikorwa aratangazwa.
Urugo rwa Montana ngo ruherereye ahantu harangwa akenshi n’umutekano muke. Bivugwa ko na Serena Gomez wayimugurishije yari atorohewe ubwo yari ahatuye dore ko akenshi yibasirwaga n’abahehesi bakundaga kuhamusanga.
French Montana yavukiye muri Maroc nyuma umuryango we ukimukira muri Amerika ubwo yari afite imyaka 13.

Fred Masengesho Rugira/Bwiza.com


