Zari Hassan wahoze ari umugore w’umuhanzi Diamond Platnumz hashize iminsi yibasiwe n’abafana be bamuhora kuba yaragaragaye atwaye imodoka ari kumva indirimbo ya Diamond batandukanye muri gashyantare 2018.
Ibi byabaye kuri uyu wagatatu aho abafana batangizaga igisa n’intambara y’amagambo kuri Zari babinyujije ku rubuga rwe rwa instagram benshi bibandaga ku gusaba uyu mugore kwibagirwa burundu Diamond nkuko yabikoze agafata iyambere agahitamo gutandukana nawe ku karubanda.
Bimwe mu bitekerezo abamukurikira bamusangije hari kumusaba ko yahitamo kuabaho ubuzima yahisemo akareka Diamond aho umwe yagize ati”ese uracyatekereza Diamond n’indirimbo ze? niba umwanze murekane n’ibye byose”
Zari nawe ntayacecetse kuko yahise asubiza uyu wari umwibasiye amusaba kwanga Diamond n’ibye byose amusubiza agira ati”Ikibazo nuko niyo ncuranze aza Nigeria nabwo muvuga ibindi navuga ko ntabwenge mugira mukarakara icyumweru kigashira mukirakaye”
Si ubwambere uyu mugore w’umucuruzi kabuhariwe yibasirwa n’abamukurikira kurubuga rwa instagram dore ko no minis ishize nyuma gato yaho atangaje ko atandukanye na Diamond yigeze kuvuga ko diamond irimbwa yabo yakabiri iki gihe nabwo yakirijwe amagambo atari meza.


