Ku isi hagiye havugwa ko abantu bishwe barashwe mu kivunge bakaraswa n’abantu batigeze bamenyekana bakunze kwita ba Mudahusha. Iyi nkuru irabagezaho ba mudahusa 5 ku isi bishe abantu benshi hirya no hino ku isi. Aba ba Mudahusha benshi bakaba bakomoka muri Amerika. Kugera kuri aya makuru hifashishijwe imbuga za Lodge warrior na Military Hot Topics & Current Events.
6. CARLOS HATHCOCK
Carlos Norman Hathcock II yabayeho kuva ku itariki ya 20 Gicurasi 1942 apfa ku itariki ya 22 Gashyantare 1999. Uyu musirikare wa Mudahusha yabaga mu ngabo za Amerika mu ishami ry’abarwanira mu mazi. Uyu mudahusha yishe abantu 93 babashije kumenyekana ari nabyo byatumye ashyirwa kuri mudahusha rurangiranwa kuko nta nahamwe yigeze ahusha uwo yatumye kwica.

Kubera kwica abantu cyane yari yarahimbwe White Father. Nyuma yo kubasha kwica abantu yari yahawe mu gihugu cya Vietnam uyu mugabo yahawe imidari itandukanye irimo imidari ya Argent, wo mu rwego rwa Silver star, Navy Commendation Medal
na Purple Heart
5. CHUCK MAWHINNEY

Charles Benjamin “Chuck” Mawhinney yavutse mu 1949 nawe yabaga mu barwanyi bo mu mutwe Oregon-born American umutwe w’abarwanyi bo mu mazi. Uyu mugabo akaba yari mudahusha muri uyu mutwe. Mu mibare yabashije kumenyekana ndetse ikandikwa igaragaza ko uyu mugabo yahitanye abantu 103 naho ushyizeho abataragize aho bandikwa bose hamwe baba ari 216. Bose akaba yarabishe mu mezi 16. Uyu musirikare akaba yari afite ipeti rya Sergent.
4. ADELBERT WALDRON
Adelbert F. “Bert” Waldron III, yavutse Tariki ya 14 Werurwe mu 1933 apfa ku itariki ya 18 Ukwakira 1995. Uyu musirikare nawe ni umunyamerika warwanye igihe kirekire mu ntambara abanyamerika bari bahanganyemo na Vietnam. Yabarizwaga muri diviziyo ya 19 y’ingabo zirwanira ku butaka.

Uyu mugabo yishe abantu 109 yishe ahantu bari mu kivunge cy’abantu. Yari umuhanga cyane mu guhamya mu cyico yateguye kwicamo kuko atigeze ahusha na rimwe mu yicaga. Ngo akenshi na kenshi aba bantu yabicaga yibereye mu bihuru, hejuru y’amazu no mu biti hejuru.
Uyu mugabo yabonye ibihembo n’imidari itandukanye irimo imidari 2 ya Distinguished Service Cross umudari wa Silver Star n’imidari itatu ya Bronze Star
Presidential Unit Citation
3. RANDY SHUGHART & GARY GORDON
Kubera umubare w’ibikorwa by’ubwicanyi aba bagabo bombi b’abanyamerika nta peti rizwi babashije kubona. Randy Shughart yari afite ipeti rya Sergeant First Class naho mugenzi we Gary Gordon we akaba yari afite ipeti rya Master Sergeant . Aba barwanyi babarizwaga mu mutwe wa Delta Force ibikorwa byabo by’ubwicanyi bakaba barabikoze muri Afurika mu gihugu cya Somaliya ku ngoma ya Muhamed Farrah Aidid.

Kugeza umubare w’abo bishe ntiwabashije kumenyekana. Aba bagabo kandi bari barahawe misiyo yo kwica abanzi b’America muri Somaliya no gukomeretsa ku buryo budakira abo babaga bahawe gukomeretsa.
Randy yabonye igihembo cya Medal of Honor(posthumous) Purple Heart aza gupfira muri Somaliya mu 1993 naho mugenzi Garry Gordon we yahawe ibihembo birimo Medal of Honor Purple Heart Meritorious Service Medal, Army Commendation Medal
Joint Service Achievement Medal aha akaba yarahawe imidari 2 yo kuri uru rwego
Joint Meritorious Unit Award ndetse ahabwa indi midari ine yo mu rwego rwa Good Conduct Medal
2. CHRIS KYLE
Christopher Scott “Chris” Kyle yavutse tariki ya 8 Mata 1974 apfa ku itariki 2 Gashyantare 2013. Uyu musirikare yabarizwaga mu mutwe w’ingabo zirwanira mu mazi. Uyu mutwe ukaba waramushyize ku rutonde rwa mbere rwa ba Mudahusha bakomeye ku isi. Uyu mugabo yishe abantu 160 banditswe mu mateka ndetse n’abandi 255 batagize aho bandikwa.
Aba bishwe abenshi bari babaga bishwe umuntu ku giti cye ndetse n’abo yishe barenze umwe icyarimwe kandi ntibimenyekane. Bivugwa ko aba bose yishe yabaga abitegetswe n’abayobozi be mu gisirikare. Undi mwihariko yari afite n’uko abo yakekaga ko bamuvamo cyangwa bamubonye akora ubu bwicanyi nabo yarabahitanaga.

Kyle yahawe misiyo 4 z’ubwicanyi mu ntambara yari ishyamiranyije Iraq na Amerika biza gutuma ahabwa imidari itandukanye y’ubutwari kubera ibikorwa bye. Imwe mu midair yahawe harimo ibiri ya Silver Star Medals, itanu ya Bronze Star Medals, umwe wa Navy and Marine Corps Commendation Medal ndetse n’ 2 ya Navy and Marine Corps Achievement Medals. Uyu mugabo abanya Iraqi bari baramuhimbye “Devil of Ramadi” nyuma y’imitwe yarasaga y’abanya Iraqi. Nyuma yaje kongera guhimbwa Moniker Legender abihimbwe n’abasirikare batandukanye b’abageneral. Uyu musirikare kandi nyuma y’aho bigaragaye ko ari mudahusha wa mbere byatumye inshuro nyinshi yaragiye abona ibiraka byo kurinda abategetsi batandukanye.
1.HONORABLE MENTION SIMO Hà„YHà„
Uyu mudahusha , Simo “Simuna” Hà¤yhठwahimbwe Honorable yavutse ku itariki ya 17 Ukuboza mu 1907 apfa ku itariki ya 1 Mata 2002. Akaba yaravukiye mu gihugu cya Finlande. Kubera ibikorwa bye by’ubwicanyi yari yarahimbwe White Death”abihimbwa n’umutwe wa gisirikare wa Red Army, nyuma mu gisoza amazina wamuhaye irindi zina rya Finnish marksman.

Iri zina rya nyuma yarihawe nyuma y’intambara yarwanye ya Mosin—Nagant agace kamwe k’intambara yiswe intambara y’impeshyi. Abantu yishe bazwi byibura ni 505. Imwe mu midair yabonye harimo imidari ya Cross of Liberty, 3rd class and 4th class;
Medal of Liberty, 1st class and 2nd class; Cross of Kollaa Battle.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Alphonse Munyankindi / Bwiza.com


