Korali Shalom igiye gukorera igitaramo gikomeye muri Kgali Convention Center

Sangiza iyi nkuru

Tariki 12 Kanama 2018, muri Kigali Convetion Center , Korali Shalom n’abahanzi batandukanye  bazataramira abakunzi babo mu igitaramo cyo gushyira k’umugaragaro Album y’amashusho (DVD) ya Korali Shalom,mu gitaramo  cyiswe imbere ni heza.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Korali Shalom ya ADEPR Nyarugenge mu Gakinjiro , Umutoza w’indirimbo muri Korali Shalom ,Samuel yabwiye itangazamakuru ko bari gutegura igitaramo gikomeye cyo gushyira kumugaragaro Album DVD yabo , igitaramo bise imbere niheza. Aho muri iki gitaramo abantu bazabasha kugura amashusho (DVD)  yabo.

Ati: “Twateguye igitaramo gifite intego iri mu Baroma 8:1, igitaramo cyo gifite izina twise (imbere ni heza concert), tuzafatanyamo n’abahanzi batandukanye aho tuzashyira kumugaragaro Album yacu y’amashusho ndetse abantu bakabasha kuyigurira bakayitahana kuko izaba igura 5,000 Frw gusa ”.  

Korali Shalom
Bamwe mu bayobozi ba Korali Shalom ubwo bari mu kiganiro n’abanyamakuru

Aba bayobozi ba Korali barimo Samuel na Claudine bakomeje avuga ko iki gitaramo bazafatanyamo n’abahanzi bazabashyikira barimo  Alexis Dusabe , Papy Clever, Ntora Worship Team n’ Umwigisha w’ijambo ry’Imana ari we Prof. Kigabo Thomas. Yakomeje asaba abakunzi babo kutazacikwa n’umugisha Imana yabateguye kuri uyu munsi kuko abantu benshi bazahahembukira bakagira imbere heza nkuko intego y’igitaramo ibivuga .

” Kwinjira muri iki gitaramo ni ubuntu kuri buri wese , abantu basabwa kuzaza kare kuko imiryango ya Kigali Convention Center izaba ikinguye kuri buri wese uzitabira kuva saa saba , aho abayobozi biyi Chorale bakangurira abantu kuza kare kugirango batazabura uko bicara nkuko byagenze umwaka ushize muri Seena Hotel i Kigali”.

Korali Shalom nimwe mu ma Korali amaze igihe kuko imaze imyaka irenga 30 kuko yashinzwe mu 1986 muri ADEPR Nyarugenge, aho batangiye ari Korali y’abana bato, imaze kumenyekana cyane hirya no hino mu gihugu aho ikora ibitaramo byo kwamamaza ubutumwa bwiza, imaze gukora album enye z’amajwi n’imwe y’amashusho izamurika tariki 12 Kanama 2018. Aya mashusho ya ‘‘Imbere ni heza’’ yafashwe mu buryo bwa live mu gitaramo bakoze tariki 5 Ugushyingo 2017 muri Serena Hotel i Kigali.

Abayobozi ba Korali Shalom

WhatsApp Image 2018 07 27 at 14.09.25

WhatsApp Image 2018 07 27 at 14.08.28
Korali Shalom ubwo bari mu gitaramo cyabo umwaka ushize wa 2017 muri Serena Hotel

WhatsApp Image 2018 07 27 at 14.08.58

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *