Serena Williams yavuze impamvu aherutse gutsindwa yandagajwe

Sangiza iyi nkuru


Umukinnyi ukomeye mu mukino wa Tennis, Serena Williams yatangaje ko impamvu aherutse gutsindwa nk’udahari mu mukino yari ahanganyemo na mugenzi we Johanna Konta byatewe n’amarangamutima ya kibyeyi.

Abinyujije ku rukuta rwa Instagram, Serena Williams yatsinzwe uyu mukino muri ‘Silicon Valley classic’ abitewe n’uko mu mutwe we yiyumvishaga ko Atari umubyeyi mwiza ukorera buri kimwe umwana w’umukobwawe yibarutse muri Kanama 2017

Yagize ati”Mu cyumweru gishize ntibyari binyoroheye. Uretse ibibazo byanjye bwite, ntabwo nari meze neza. Ahanini niyumvaga nkaho ntari umubyeyi mwiza”

Uyu mubyeyi akomeza avuga ko yiyumvaga gutyo kubera inyandiko zinyuranye yasomye ku bijyanye n’icyo umubyeyi yagakoze mu gihe cy’imyaka itatu amaze kwibaruka. Muri rusange ngo yiyumvaga ko atuzuza inshingano ze uko bikwiriye.

Ati” Nubwo mba ndi hafi ye umunsi ku munsi, si mbikora nk’uko nakabikoze. Ngira ngo ababyeyi mwese ibi bibabaho. Kwaba ari ukuguma mu rugo,kujya ku kazi, kubihuza n’abana n’ibintu bitoroshye,muri intwari nyakuri.

Ibi Serena Williams abitangaje nyuma yaho mu mukino yakinnye mu cyumweru gishize yatsinzwe amanota 6-1, 6-0 na
  Konta ufite umwanya wa 43 ku isi muri Tennis.

Serena Williams niwe nimero ya mbere ku isi mu mukino wa Tennis mu bagore kuva mu mwaka wa 2002, yavukiye muri Leta ya Michigan muw’ 1981


Fred Masengesho Rugira/Bwiza.com

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *