Amahugurwa y’abagore biyamamaza ntiyibagiwe abonsa

Sangiza iyi nkuru

Impuzamiryango profemme-twese hamwe yageneye amahugurwa abagore bose 262 bemejwe ku rutonde rw’abiyayamamariza kuba abadepite muri manda itaha. Mu kutarobanura abatanzwe n’imitwe ya politiki yose, abafite ubumuga, urubyiruko n’abashaka kujya muri 30% iteganywa n’itegeko nshinga; iyi mpuzamiryango yanitaye ku bakandida batwite ndetse n’abonsa. Bose bahugurwa ku miyoborere, gutegura imbwirwaruhame no kuyitanga, n’uburyo bwo kwakira ibivuye mu matora uko byaba biri kose.

Ubwo umwe mu bagore biyamamaza afashe ijambo atanga ubuhamya, mu cyumba cy’inama ahagana inyuma harumvikana ijwi ry’akana k’umwaka n’amezi abiri katitaye ku bivuga, ahubwo kaganiriza nyina. Aka ni akavuye mu karere ka Ngoma umurenge wa Kazo. Ahegera umuryango usohoka iburyo, undi mwana w’umwaka  n’amezi abiri wavuye mu murenge wa Murama muri Ngoma, we yibereye mu ibere rya nyina yonka, nyamara ntazi ko uwo yonka ari umudepite w’ubutaha. Hanze y’icyumba naho, hari umukozi wo mu rugo uhetse umwana, bavuye mu murenge wa Bwishyura mu karere ka Karongi, nawe yaje yishimiye ko umukoresha we agiye kuzamuka mu ntera, yizeye neza ko bazayizamukanamo.

Mu buhamya bw’aba babyeyi bahatanira kujya mu nteko, bavuga ko umugore ashoboye naho yaba yonsa, bakanashima ababatumiye guhugurwa babahaye umwihariko ku bana babo.

Dusabimana Jacqueline, afite imyaka 30, ni umwarimu mu mashuri y’incuke mu murenge wa Kazo I ngoma. Afite uruhinja rw’umwaka n’amezi abiri. Avuga ko akigera mu nama umwana we yahise ahabwa amata, nyuma bakamuha imbuto. Ati, “Bampa ifunguro ry’umwana rigizwe n’imbuto, umutobe w’amatunda, n’ibiryo bitarimo amavuta. Uyu mwana iyo anganiriza, bagenzi banjye nabo baba bishimye ntibamwinuba, ntibumva ko arogoya inama”.

Ku bwa Nyiraribanje Assoumpta wo muri Bwishyura ya Karongi, ngo we yahawe icyumba kirimo ibitanda bibiri, kugira ngo abone aho araza umukozi wamutwaje umwana. Aho yicaye agaburira umwana porici n’agafi gatogosheje, avuga ko byamurenze uburyo yafashwe n’umwana we n’umukozi. Ati, “Uyu mukozi wanjye, ejo namusize mu cyumba n’umwana, tujya mu nama mu yindi hoteli. Ariko nagarutse nsanga abakozi ba hotel bamusanze mu cyumba bamubaza icyo ari burye bakimusangisha yo, bazanira n’umwana inshyushyu.

Naho Kambabazi Placidie wo mu murenge wa Murama mu karere ka Ngoma ufite umwana w’umwaka n’igice, ngo yatangajwe n’ukuntu abana bahabwa amata mbere y’abakuru, kandi mu gutaha bakamuha ibyo aza kugaburira umwana mu nzira.

Barasaba urwonkerezo ahabera ukwiyamamaza n’ahazatorerwa

Abagore biyamamaza bifuza ko ahabera ibikorwa byose by’amatora haba hafasha umugore wese uko yaba ameze kose, yaba atwitecyangwa yonsa ntahezwe. Basaba inzego zibishinzwe gukurikiza urugero rwa PROFEMMES TWESE HAMWE, bagateganya urwonkerezo, aho umunyantege nke yakwikinga akazuba, ngo ndetse n’inzira zikaba zifasha umugore wese.

Nyiraribanje wa Karongi asaba umwihariko udasanzwe ku bagore biyamamaza bafite abana. Ati bazadutegurire aho twonkereza, kandi n’umunsi w’itora bazashyireho icyumba cy’umubyeyi. Ibindi byo twarabyiteguye, ariko uko amabere yikora niko utekereza umwana kurusha ibindi urimo. Kumusiga rero cyangwa kutamwonsa byatuma ibitekerezo bitaza neza kubera kumwibazaho”.

Dusabimana ati, “Ni ubutwari kujya muri ibi bikorwa ufite uruhinja, mu gihe cyo kwiyamamaza bwo nzajya musiga cyangwa njyane umukozi, ariko habaye hari aho twonkereza najya nyaruka nkamwonsa”.

Umuyobozi wungirije w’inama y’igihugu y’abagore, Mukakarisa Francine ashima aba bagore ku bushake bagize, akavuga ko inzego zibishinzwe zizafatanya ku buryo abagore boroherezwa.

Karegeya Jean Baptiste/ Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *