Perezida Kagame yakirwa muri Namibia aho yitabiriye inama ya SADC- REBA AMAFOTO

Sangiza iyi nkuru

Ku wa 16 Kanama 2018, nibwo Perezida Kagame nk’umushyitsi w’imena, yageze mu gihugu cya Namibia aho yitabiriye inama ya 38 y’Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma bihuriye mu Muryango w’Ubukungu muri Afurika yo mu Majyepfo (SADC).

Ubwo yageraga ku kibuga cy’indege cya ‘Hosea Kutako International Airport’ yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Netumbo Nandi-Ndaitwah, nyuma aza no kugirana ikiganiro na Perezida, Hage Geingob.

Ikinyamakuru Nbc.na, gitangaza ko iyi yanitabiriwe n’abandi bakuru b’ibihugu nka Edgar Lungu wa Zambia, Mokgweetsi Eric Keabetswe Masisi (Botswana), Emmerson Dambudzo Mnangagwa (Zimbabwe),Tom Thabane (Min. w’Intebe wa Lesotho),..

Biteganyijwe ko iyi nama ya 38 y’Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma bihuriye mu Muryango w’Ubukungu muri Afurika yo mu Majyepfo (SADC) izasozwa Perezida wa Afurika y’Epfo,  Cyril Ramaphosa ahaye ubuyobozi bwa SADC uwa Namibia, Hage Geingob.

Ni inama igomba kumara iminsi ibiri, ku wa 17 na 18 Kanama 2018, ifite insanganyamatsiko ‘Guteza imbere ibikorwaremezo no kongerera urubyiruko ubushobozi mu iterambere rirambye”.

Ubwo Perezida Kagame yakirwaga ku kibuga cy’indege cya ‘Hosea Kutako International Airport
Ababyinnyi bakiraga Perezida Kagame ku kibuga cy’indege
Perezida Kagame, Louise Mushikiwabo na Gatete Claver bakirwa mu biro bya Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga, Netumbo Nandi-Ndaitwah
Ingabo z’igihugu cya Namibia ku kibuga cy’indege aho zakiraga Perezida Kagame
Mu ndirimbo n’umudiho bakira Perezida Kagame nk’umushyitsi w’imena
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Namaibia, Hage Geingob
Perezida Kagame na Min. Netumbo Nandi-Ndaitwah
Perezida Kagame na Hage Geingob

Soma Izindi Nkuru