Umwana w’umuhungu ukomoka mu gihugu cya Indonesian uzwi nka Rapi Pamungkas uri mu kigero kimyaka 2 y’amavuko yatangaje abantu bitewe n’uburyo anywamo itabi.
Nkuko SDE ibivuga, uyu mwana Rapi Pamungkas ngo ashobora kunwa amasigara 40 ku munsi,Rapi anywa itabi ku kigero gikabije akomeje gukundwa n’abatari bake bitewe n’ingamo y’itabi anwa ku munsi akiri muto kandi ubona aba abikunze doreko arinwera ku karubanda ntawe yihishe.
Rapi, wamamaye cyane mu gihe gito ubusanzwe yibera mu mujyi wa Sukabumi iyi ngeso yo gukunda itabi ku kigero cyo hejuru nta muntu uzwi wo mu muryango we ayikomoraho cyane ko yaba nyina cyangwa ise umubyara ntanumwe unwa itabi. Rapi akunze kugaragara ku nkengero z’imihanda yo muri uwo mujyi.
Amashusho ya Rapi amaze iminsi azenguruka ku mbuga nkoranyambaga amugaragaza atumagura itabi arikumwe nabandi bantu bakuru basanzwe bamenyereye kunwa itabi kurwego rwo hejuru.





