Abatavuga rumwe na Perezida Nkurunziza baranenga imikorere ya Benjamin Mkapa

Abatavuga rumwe na Perezida Pierre Nkurunziza baranenga imikorere y’ umuhuza mu biganiro,  Benjamin Mkapa bavuga ko ibiganiro by’ amahoro bigenda biguruntege. Opozisiyo ihanganye na Leta iyobowe na CNDD/FDD yavuze kandi  ko Mkapa atarabasha gutegura ibiganiro nyakuri bihuza impande zombi mu buryo bwagutse kandi bunoze. Kuri iyi ngingo kandi  opozisiyo ikomeza gushimangira ko umuhuza atigeze atumira […]

Jay z na Beyonce bagabweho igitero mu mujyi wa Atlanta

Ibyamamare Beyonce na Jay Z bagabweho igitero n’umufana ubwo bari ku rubyiniro mu mujyi wa Atlanta. Uyu musore bivugwako yari yasinze, ku wa Gatandatu tariki ya 25 Kanama yacunze abashizwe umutekano, abaca muri humye maze yerekeza aho Beyonce na Jay Z bari bahagaze baririmba maze nabo amaguru bayabangira ingata. Nyuma yaho aba birutse,ababyinnyi berekanye ko […]

Ndayisenga w’imyaka 28, yarangije kwiga icyiciro cya 3 cya kaminuza, arashaka umukunzi

Nitwa Ndayisenga Dona, mfite imyaka 28, mfite ibiro 78, nize kugeza kuri master’s degree, ntuye i Musanze nkorera RWANDA ENERY GROUP (REG), ndashaka umukunzi uteye atya: -Ufite imyaka kuva kuri 25 kugeza kuri 45 -Uzi gusoma no kwandika birahagije yaraminuje byaba ari akarusho -Ufite icyo akora, akazi kamutunze (afite akazi) cyane ko nanjye ngafite -Ufite […]

DGPR yahigiye kuzita ku buzima bw'abana bato

Mu bikorwa byo kwiyamamaza mu Ntara y’Amajyepfo mu Karere ka Nyaruguru,   ishyaka Riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda DGPR ryahize ko riramutse ritorewe kujya mu nteko, kimwe mu byo rizitaho ari imibereho y’umwana muto. Ibi byagarutsweho na Kandida Depite Mutesi Jesca wavuze ko kimwe mu bigora ababyeyi kikanagira ingaruka zikomeye ku buzima bw’abana bato […]

Rusizi/Nkombo: Bakiranye urugwiro rudasanzwe abakandida Depite ba FPR- Inkotanyi

Abaturage bo mu murenge wa Nkombo mu karere ka Rusizi bavuga ko bakurikije aho umuryango FPR Inkotanyi ubavanye n’aho uubagejeje mu iterambere, nta cyababuza gushyira igikumwe ku gipfunsi bakitorera abakandida depite bayo. Babivuze ubwo abakandinda depite bari kuri listi yatanzwe n’umuryango FPR Inkotanyi bo muri aka karere babiyerekaga babasaba amajwi,aho ibyo umuryango FPR Inkotanyi wakoreye […]

Kuki u Rwanda rugaragaza impungenge ku ngaruka zaterwa n’amatora yo muri Congo?

Mu gihe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hakomeje kurangwa n’ ibibazo bya politiki bishingiye ku  matora y’umukuru w’igihugu, hari abacyeka ko bishobora guteza umutekano mucye ndetse no mu bihugu by’ Akarere k’ Ibiyaga Bigali. Muri Gicurasi 2018, Perezida Paul Kagame w’u Rwanda unayoboye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe yasuye u Bufaransa agirana ibiganiro na […]

Ishyaka rya J.Pierre Bemba wakuwe ku rutonde rw’abakandida Perezida rigiye kujurira

Ishyaka rya Jean Bemba wahoze ari umukuru w’inyeshyamba akaba na Visi-Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ku wa Gatandatu tariki ya 25 Kanama 2018, ryatangaje ko rizajuririra icyemezo cy’akanama k’amatora cyo ku mukuru ku rutonde rw’abakandida perezida. Mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki ya 24 Kanama, akanama gashinzwe amatora kakuye Bemba kuri urwo […]

Uganda: Bobi Wine yafunguwe by'agateganyo

Urukiko rwo mu mujyi wa Gulu mu Majyaruguru ya Uganda rwafunguye by’agateganyo umuhanzi mu njyana ya Afropop akaba n’umunyapolitiki, Depite Robert Kyagulanyi (Bobi Wine). Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 27 Kanama 2018, Urukiko rwanzuye ko nta byago bihari ko ashobora guhunga igihugu, ndetse ko rushobora kuba rufatiriye urwandiko rwe rw’inzira. BBC […]

Kuba Oprah asangiye uburiri na Dogo, ngo ntibihagije kuba yamukoresha muri video ku buntu

Irene Uwoya uzwi ku izina rya Oprah, wahoze ari umugore wa Nyakwigendera Ndikumana Hamadi Katauti, ubu akaba ari umugore w’umuhanzi Dogo Janja, avuga ko kuba ari umugore we atakwemera gukoreshwa mu mashusho y’indirimbo ze ku buntu. Oprah usanzwe azwi cyane mu ruhando rwa cinema no kumurika imideli, avuga ko adashobora gukorana n’umugabo we ngo abe […]

Rutsiro: Abaturage b’Umurenge wa Kivumu basabwe kuba maso nyuma y’ibura ry’abaturage bagera ku munani

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kivumu mu Karere ka Rutsiro burasaba abaturage guhora bari maso hafi y’igice cyegereye Ikiyaga cya Congo, nyuma y’aho abaturage bagera ku munani bamaze kuburirwa irengero bikekwa ko bishwe. Sylvestre Bisangabagabo, Gitifu w’Umurenge wa Kivumu, mu Karere ka Rutsiro ati: “ Hari abantu bamaze kubura bagera hafi mu munani mu myaka nk’ibiri ngereranyije, […]

Ihere ijisho umwana unywa isigara 40 ku munsi-Amafoto

Umwana w’umuhungu ukomoka mu gihugu cya Indonesian uzwi nka Rapi Pamungkas uri mu kigero kimyaka 2 y’amavuko yatangaje abantu bitewe n’uburyo anywamo itabi. Nkuko SDE ibivuga, uyu mwana  Rapi Pamungkas ngo ashobora kunwa amasigara 40 ku munsi,Rapi anywa itabi ku kigero gikabije akomeje gukundwa n’abatari bake bitewe n’ingamo y’itabi anwa ku munsi akiri muto kandi […]

Umugore wa Bob Wine nawe agiye kwinjira muri politiki

Umugore wa depite Robert Kyagulanyi uzwi nka Bob Wine ari we Barbie Kyagulanyi Itungo arateganya kwinjira muri politiki mu mwaka wa 2021. Uyu mugore basigaye bita ‘First lady’ n’intwari bitewe n’uburyo akomeje kwitwara mu bibazo by’ifungwa n’iyicarubozo byakorewe umugabo we, arateganya kuziyamanaza mu matora rusange azaba mu gihugu cya Uganda mu myaka itatu iri imbere. […]

Ibigo by’Amashuri hafi 60 byari byahagaritswe byasubukuye imirimo yabyo

Amashuri agera kuri 57 yari amaze iminsi yarafunzwe kubera kutuzuza ibisabwa mu rwego rwo guha abanyeshuri umwuka mwiza wo kwigiramo, byongeye gufungura imiryango ndetse asubukura imirimo yayo kuri uyu wa Mbere. Aya mashuri yari yahagaritswe nyuma y’igenzura ryakozwe mbere y’itangira ry’igihembwe gishya cyatangiye kuwa Mbere w’icyumweru gishize. Minisiteri y’uburezi yari yahaye amashuri yahagaritswe icyumweru kimwe […]

CPI: Urubanza rwa Gen Bosco Ntaganda rugeze ku musozo

Guhera kuri uyu wa Kabiri, itariki 28 Kanama, urubanza rwa Gen Bosco Ntaganda rurongera gusubukurwa uruhande rushinja n’urushinjura bihabwa ijambo ku nshuro ya nyuma mbere y’uko uru rubanza rumaze imyaka 3 rutangiye rupfundikirwa. Gen Bosco Ntaganda wahoze ari umuyobozi w’inyeshyamba muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, muri Nzeri 2015 yari yahakanye ibyaha 13 by’intambara na […]

Nyamagabe: Umwarimu arasaba kurenganurwa nyuma y’uko umugore we atwawe na Diregiteri

Munyaneza Cyprien, umwarimu mu ishuri ribanza rya Gahango, umurenge wa Uwinkingi mu karere ka Nyamagabe, amaze umwaka atabaza inzego zinyuranye ngo zimurenganure. Avuga ko umugore we wari umwarimukazi,  yazamuwe mu ntera akaba umunyamabanga w’ishuri agahita amuta, ngo “akeka ko abana na Diregiteri wamuzamuye”. Uyu mwarimu udatekanye, avuga ko atewe agahinda n’izamurwa mu ntera ry’umugore we, […]

Uganda: Perezida Museveni yijeje Abagande ko ahazaza h'igihugu harinzwe

Perezida Yoweri Museveni akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Igisirikare cya Uganda (UPDF) arizeza abaturage ba Uganda ko ahazaza h’igihugu kirinzwe kuko gifite ingabo zo kukirinda, imbogamizi ihari yonyine ikaba ari abanyapolitiki bamwe badafite ikinyabupfura. Perezida Museveni kuri iki cyumweru witabiriye umuhango wo gusoza kwinjiza mu gisirikare abasirikare bashya 3,958 basoje imyitozo y’umwaka uumwe yaberaga mu Kigo cya […]

Irlande: Papa Fransisiko yasabiye imbabazi ibyaha bikorerwa muri Kiliziya Gaturika

Umushumba Mukuru wa Kiliziya Gaturika, Papa Fransisiko kuri iki Cyumweru yasabye Imana imbabazi by’umwihariko ku bicumuro bijyanye no gusambanya abana bakiri bato bikorwa muri iyi kiliziya. Ibi Papa Fransisiko akaba yarabivugiye muri kiliziya ya Knock, aho yari mu ruzinduko mu gihugu cya Irlande, aho yagereranyije ibyo bicumuro biteye isoni bikorwa n’abayobozi b’insengero nk’ibihora ari bishyashya. […]

Gasabo: Polisi yagaragaje abasore batatu bakekwaho kwiba ibikoresho by’ikoranabuhanga

Kuri iki cyumweru tariki 26 Kanama, mu murenge wa Remera mu karere ka Gasabo   Polisi y’u Rwanda yagaragaje abagabo batatu bakekwaho kwiba ibikoresho by’ikoranabuhanga birimo amaterefoni 70 n’icyuma kibika amashusho bibye mu mujyi wa Kigali bakoresheje imfunguzo z’incurano. Abafashwe ni Ndorimana Jotam w’imyaka 29, Nzabonimpa Vincent na Twahirwa Emmanuel bombi b’imyaka 30 y’amavuko. Aba beretswe […]