Rusizi/Nkombo: Bakiranye urugwiro rudasanzwe abakandida Depite ba FPR- Inkotanyi

Sangiza iyi nkuru

Abaturage bo mu murenge wa Nkombo mu karere ka Rusizi bavuga ko bakurikije aho umuryango FPR Inkotanyi ubavanye n’aho uubagejeje mu iterambere, nta cyababuza gushyira igikumwe ku gipfunsi bakitorera abakandida depite bayo.

Babivuze ubwo abakandinda depite bari kuri listi yatanzwe n’umuryango FPR Inkotanyi bo muri aka karere babiyerekaga babasaba amajwi,aho ibyo umuryango FPR Inkotanyi wakoreye abanyenkombo bibakura mu bwigunge byagarutswe ho,abaturage bongera gushimangira  ko nta wo muri bo warota atatira igihango gikomeye bafitanye n’uyu muryango.

Abakandida depite babiyeretse ni Yankurije Franà§oise,Karemera Emmanuel,Mukambanda Epiphanie na Mbarushimana Hamimu basanzwe bakomoka mu muryango FPR Inkotanyi n’Umwari Carine ukomoka mu ishyaka PDI ryifatanije na wo.

Nyandwi Théophile umwe mu baturage b’uyu murenge yavuze ko Leta zabanje zari zarabakandamije mu buryo ndengakamere,aho zitanabafataga nk’abandi banyarwanda zikabita abashi bo muri Kongo kandi  uRwanda ari igihugu cyabo cyababyaye,uko kudahabwa agaciro nk’abandi banyarwanda bikaba byarabavukije amahirwe menshi y’iterambere.

Yagize ati’’ mbere kubona umuyobozi ukomeye muri Leta ukomoka kuri iki kirwa ntibyigeze bibaho ariko ubu mu nzego zose tubafite mo,ibyo tubikesha umuryango FPR Inkotanyi na Chairman wawo Nyakubahwa perezida Pauka Kagame.  Nta muturage wo ku Nkombo  wari warigeze arota no mu nzozi twabonye amashanyarazi none ibyo tutari twarigeze tunarota FPR yabitugejejeho, amashanyarazi yambutse ikivu atugera ho natwe turacana,tukanayabyaza umusaruro.

Yakomeje agira ati’’dufite uruganda rutunganya amazi meza rwatashywe umwaka ushize,ubu natwe amazi asukuye aratugeraho, dufite ubwato Nyakubahwa chairman w’umuryango FPRInkotanyi Paul Kagame yaduhaye bwadukuye mu bwigunge kandi n’ubundi yatwemereye buri munzira,n’ibindi byinshi mbuze umwanya wo gukomeza kurondora. None se navunika mbabwira gushimangira ibyo  umuryango watugejejeho,dutora abakandida depite bawo ku wa 03 Nzeri?’’

Uretse ibi,aba baturage bakomeza bavuga ko hari n’ibindi bagezeho kubera umutekano usesuye bahawe n’umuryango FPR Inkotanyi,birimo amashuri yisumbuye aho ubu bafite agera kuri 4 mbere n’abanza barayigaga barinze kwambuka amazi buri munsi,ari byo byatumye mbere benshi muri bo batiga, ikigo nderabuzima na poste de santé mbere n’indembe barayambutsaga ubwato iza kwivuza hakuno y’amazi n’ibindi.

Uhagarariye ibikorwa byo kwamamaza abakandida ba FPR Inkotanyi muri uyu murenge  Sibomana Dieudonné,avuga ko ibi byose bagejejweho n’umuryango FPR Inkotanyi babibyaje umusaruro ufatika,kuko nk’amashanyarazi yatumye benshi babona akazi, ibindi na byo nk’ubwato,Guest house n’amazi meza  kubifata neza bikabaha icyizere cy’ubuzima buzira umuze mu bihe biri imbere,akizera ko n’ibitaraza bizabagera ho,ari yo mpamvu na we abasaba gukora ibyo basabwa na bo ngo bazakorerwe ibyo basaba.

Umurenge wa Nkombo ugizwe n’abaturage  bagera ku 18.000,abagera kuri 90% bakaba batunzwe n’imirimo y’uburobyi bukorerwa mu kiyaga cya kivu, uhagarariye ibikorwa bo kwiyamamaza kw’abakandinda b’umuryango FPR Inkotanyi  n’indi mitwe yifatanije na wo muri aka karere Uzabakiriho Félix  akavuga ko nibarangiza inshingano zabo ku wa 3 Nzeri n’ibisigaye bizabagera ho byihuse.

Abakandida depite bari kuri liste yumuryango FPR Inkotanyi mu karere ka Rusizi biyeretse abatuye umurenge wa Nkombo.
Abakandida Depite bari kuri liste y’umuryango FPR Inkotanyi mu karere ka Rusizi biyeretse abatuye umurenge wa Nkombo
Nyandwi Théophile ashimangira ko ku buyobozi bwa FPR Inkotanyi ari ho abanyenkombo batangiye kwiyumva nkabanyarwanda nkabandi.
Nyandwi Théophile ashimangira ko ku buyobozi bwa FPR Inkotanyi ari ho abanyenkombo batangiye kwiyumva nk’abanyarwanda nk’abandi
Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi ku Nkombo bari babukereye.
Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi ku Nkombo bari babukereye
Abasamyi bo ku Nkombo bari bakereye kwakira abakandinda depite bumuryango FPR Inkotanyi nindi mitwe ya politiki yifatanije no wo bo mu karere ka Rusizi.
Abasamyi bo ku Nkombo bari bakereye kwakira abakandinda depite b’umuryango FPR Inkotanyi n’indi mitwe ya politiki yifatanije no wo bo mu karere ka Rusizi

Bahuwiyongera Sylvestre/ Bwiza.com

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *