Nyamasheke: Kurwanya imirire mibi mu bana bizitirwa n’uburangare bw’ababyeyi

Sangiza iyi nkuru

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke buvuga ko nubwo bukora ibishoboka byose ngo buhangane n’ikibazo cy’imirre mibi mu bana bari munsi y’imyaka itanu, iki kibazo kidashobora gukemuka burundu igihe bamwe mu babyeyi batabishyizemo ingufu.

Ni bimwe mu byo umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukamana Claudette yatangarije Bwiza.com  ubwo bamwe mu barebwa n’iki kibazo bari mu biganiro nyunguranabitekerezo byo gukora igenamigambi ry’uyu mwaka ryo guhangana n’iki kibazo.

Bavuga ko gihagurukiwe na buri wese bireba, cyaranduka burundu, kuko aka karere ngo katabuze ibiribwa ahubwo imyumvire ya bamwe mu babyeyi ari yo ikomeje kuba imbogamizi.

Ikibabaje kandi ngo ni uko imirenge nka Kagano, Gihombo na Nyabitekeri ikora ku kiyaga cya kivu ari yo ifiite abana benshi mu bafite iki kibazo, kandi abayituriye babona isambaza n’amafi birobwa muri iki kiyaga ku bwinshi bakanabicuruza, nyamara abana ba bamwe muri bo ukabasangana indwara zijyanye n’imirire mibi.

Uyu muyobozi akavuga ko biterwa n’uko ababyeyi bamwe bishimira amafaranga abikomokaho aho kubihaho abana byose bakabigurisha,bakabaha ibitari buvemo intungamubiri nyinshi zibagirira akamaro.

Bamwe mu batuye umurenge wa Gihombo baganiriye na Bwiza.com,bavuze ko  bigoye gufata isambaza zakagombye kuvamo amafaranga menshi ngo uzitekere abana kandi ibIjumba bigura make,haba hari n’ibindi bakeneye gukura muri ayo mafaranga.

Umwe muri bo, yagize ati ’’nk’ubu ikilo cy’isambaza ni amafaranga 2500 kugera no kuri 3.000, ibase y’ibijumba ushobora kuyibona ku mafaranga 1500. Ubwo se wowe wabura kugurira abana amabase abiri y’ibijumba muri izo sambaza wagurishije akaba ari zo ubashyira?

Mukamana Claudette avuga ko iyi myumvire igomba guhinduka ku bufatanye bw’abaturage,abayobozi b’inzego zose bireba n’abafatanyabikorwa b’akarere kuko idahindutse abana bari munsi y’imyaka 5 bakomeza kwangirika kandi ari bo babyeyi n’abayobozi b’ejo hazaza.

Agira ati “umwaka ushize twari dufite abana 1311 bari mu mirire mibi, ku bufatanye n’abafatanyabikorwa bacu, hakoreshejwe igikoni cy’umudugudu,iziko ry’umudugudu no kongera imboga mu turima tw’igikoni  n’abajyanama b’ubuzima  babigizemo uruhare twabashije kubakuramo,nyamara twasanze hari abandi 451 bayifite turi kwitaho uyu mwaka, iri genamigambi turi gukora tukaza kurikuramo ibitekerezo bihamye byadufasha guhangana n’iki kibazo mu buryo bwa burundu kandi birashoboka cyane.’’

Tumusabemungu Jean de Dieu uyobora umushinga witwa Hinga weze ugamije kongera umusaruro w’ubuhinzi muri aka karere ku nkuga ya USAID avuga ko batangiye kwegera abatuye imirenge ya Gihombo na Macuba babigisha uburyo bahangana n’iki kibazo,guhuza n’abandi barebwa na cyo bose akabibona mo igisubizo gihamye.

Ati “abarebwa n’iki kibazo mu karere bose twahuye tubanza  gutegura ibikenewe ngo tubashe guhangana n’iyi mirire mibi,abaturage bagasabwa kumva akamaro ko kurya neza,n’ufite ikibazo cy’imirire iwe agashaka uburyo yahangana na cyo natwe tukaza tumwunganira.’’

Bamwe mu batuye aka karere ariko ntibahisha kuvuga ko ubukene buterwa n’uko ibikorwa bitanga akazi bikiri bike mu mirenge imwe ikagize, bakabona ko igihe byakongerwa n’iki kibazo cyakemuka burundu.

Bamwe mu batuye umurenge wa Gihombo basanga bigoye guha abana isambaza zihenze kandi ibijumba bihendutse.
Bamwe mu batuye umurenge wa Gihombo basanga bigoye guha abana isambaza zihenze kandi ibijumba bihendutse
Umuyobozi wakarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe imibereho myiza yabaturageMukamana Claudette asanga guhagurukira rimwe kwinzego zose zirebwa nikibazo cyimirire mibi bizayihashya burundu.
Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage,Mukamana Claudette asanga guhagurukira rimwe kw’inzego zose zirebwa n’ikibazo cy’imirire mibi bizayihashya burundu
Tumusabemungu Jean de Dieu uhagarariye umushinga hinga weze yizeza akarere ubufasha mu guhangana niyi mirire mibi.
Tumusabemungu Jean de Dieu uhagarariye umushinga hinga weze yizeza akarere ubufasha mu guhangana n’iyi mirire mibi
Bamwe mu barebwa niki kibazo bavuga ko bafashe ingamba zo guhangana na cyo.
Bamwe mu barebwa n’iki kibazo bavuga ko bafashe ingamba zo guhangana na cyo

Bahuwiyongera Sylvestre/ Bwiza.com

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *