Umuhanzi Trey Songz yarezwe mu nkiko n’umugore witwa Andrea Buera amushinja kumukubita no kumwambika ubusa mu kwezi kwa Mutarama uyu mwaka mu birori bayabereye Hollywood mu mujyi wa Los Angeles.
Inyandiko zikubiye mu kirego cy’uyu mugore zabonywe n’ikinyamakuru TMZ zivuga ko Trey Songz yirukanse kuri Andrea Buera amukubita ibipfunsi byinshi mu maso amuryoza kuba yari amubonye aganira n’undi mugabo.
Uyu mugore avuga ko Trey Songz yaretse kumukubita kugeza ubwo umwe mu barinzi be atabaye.
Aubrea avuga ko yamwambitse ubwo yamusabaga ko yakuramo ikabutura yari yambaye kuko ngo yari iy’umwe mu nshuti ze(Trey Songz).

Uyu akomeza avuga ko ibyo yakorewe byatumye asigara amaso ye yabyimbye, ababara ku rwasaya ndetse n’intugu ze zavunaguritse.
Andrea Aubrea ararega asaba ko yahabwa indishyi y’akababaro n’amafaranga yakoresheje yivuza n’ibindi byangiritse.
Iki kirego cyongeye kubyutswa nyuma yaho muri Mutarama inzego z’umutekano zataye muri yombi Trey Songz ashinjwa guhohotera Aubrea.
Nyuma uyu muhanzi yaje kurekurwa kuko ngo nta bimenyetso bimuhamya icyaha cyo kuba yarahohoteye Aubrea.
Tremaine Aldon Neverson uzwi nka Trey Songz w’imyaka 33 yamenyekanye mu Rwanda cyane mu ndirimbo zitandukanye zirimo nka Heart Attack, Slow Motion, Nana n’izindi.


