Uwahoze ari Umuyobozi wa Polisi ya Uganda, Gen. Kale Edward Kayihura Muhwezi kuri uyu wa 28 Kanama 2018 yemerewe kuburana ari hanze ya gereza.
Urukiko rwa Gisirikare ruherereye Makindye mu mujyi wa Kampala rwafashe uyu mwanzuro maze rwemeza ko Kayihura aburana ari hanze nyuma yo gutanga ingwate ifite agaciro ka miliyoni 10 z’amashilingi ya Uganda naho abamwishingiye aribo Major. Gen. Sam Kavuma na Major Gen. James Mugira basabwa gutanga ingwate ihwanye n’agaciro ka miliyoni eshanu.
Urukiko ruyobowe na Lt. Gen Andrew Gutti kandi rwasabye Kayihura ko atemerewe kurenga mu turere tw’umujyi wa Kampala na Wakiso keretse abiherewe uburenganzira n’uru rukiko.
Uru rukiko kandi rwasabye ko Kayihura azajya yitaba urukiko buri wa mbere w’icyumweru cy’ukwezi n’ikindi gihe yabisabwa n’uru rukiko.

Kayihura yasabye urukiko ko rwamureka akajya kwivuza muri Kenya kandi ko kuburana ari hanze ari uburenganzira ahabwa n’itegekonshinga.
Gen. Gutti yavuze ko ibyaha Kayihura ashinjwa bikomeye kandi ko bikurura hafi igihano cy’urupfu gusa avuga ko ingingo zavuzwe haruguru zitakwirengagizwa kuko Kayihura ari ubwa mbere aburanishijwe.
Gen. Kayihura yatawe muri yombi kuwa 13 Kamena 2018 ubwo yari ahitwa Kashagama mu Karere ka Lyantonde aho akorera ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi.
Ashinjwa ibyaha birimo kutuzuza inshingano ze mu gucunga intwaro no kugira uruhare mu bushimusi by’umwihariko impunzi z’Abanyarwanda.
Ibi byaha byose arabihakana akavuga ko ari umwere.
Iri tabwa muri yombi kandi ryaje rikurikira iyirukanwa rye ku mwanya w’ubuyobozi bwa Polisi muri Mata 2018.


