Rusizi/Bweyeye: Barashimangira igihango bafitanye n’umuryango FPR/Inkotanyi

Sangiza iyi nkuru

Umwaka umwe gusa abaturage b’umurenge wa Bweyeye mu karere ka Rusizi bamaranye umuriro w’amashanyarazi bavuga ko bahawe n’umukuru w’igihugu akaba na chairman w’umuryango FPR/Inkotanyi ngo wabahinduriye ubuzima kuruta n’abawumaranye igihe kirekire, bakabona ari igihango gikomeye cyane bafitanye n’umuryango FPR Inkotanyi.

Ni bimwe mu byo batangarije Bwiza.com ubwo abakandida depite b’umuryango FPR Inkotanyi n’indi mitwe ya politiki yifatanije na wo babiyerekaga mu murenge wabo, aho bagaragaje ko ubwigunge bakuwemo n’uyu muryango muri iyi myaka ishize, no kuba na bo biteza imbere bituma bumva gukomezanya na FPR Inkotanyi bibaha icyizere cyo kugera no ku birenzeho mu myaka iri imbere.

Bavuga ko icyo bifuzaga ngo batere imbere nk’abandi banyarwanda ari amashanyarazi ariko aho abagereyeho kuva ku wa 1 Kanama umwaka ushize, ubu ntibacyambuka umupaka bajya gushyirisha umuriro muri telefoni cyangwa gushesha ibinyampeke mu gihugu cy’u Burundi,  barankigisha inzugi n’amadirishya  bigezweho bikorewe iwabo  mbere byari nk’inzozi, ibyo gucana udutadowa no kugura buji za buri kanya kuri bamwe ngo byabaye amateka,kwiyogoshesha inzembe n’imikasi,byose  amashanyarazi yarabikemuye.

Twayigize Justin utuye mu kagari ka Nyamuzi yagize ati “dukunda FPR cyane muri uyu murenge kubera byinshi twirata yatugejeje ho birimo aya mashanyarazi twamaze imyaka n’imyaka tunyotewe,aho kwiyogoshesha ari amafaranga 200 gusa mu gihe mbere kwari ugukoresha inzembe n’imikasi,abashoboye bakajya kwiyogoshesha I Burundi, telefoni zariyongereye cyane kuko  zishyirwa mo umuriro neza na rezo ikaba yarabonetse, turarya ubugari bunoze kuko imashini zisya zihari,n’ibindi byinshi.’’

Yakomeje agira ati’’  uwagukoreye ibyo wowe wamwitura iki? Nk’ubu serivisi z’irembo zari ikibazo ariko ubu byose byaroroshye,ku murenge no ku kigo nderabuzima amashanyarazi arahari byose bimeze neza,none twabirenga ho tugatora nde wundi atari abadepite ba FPR Inkotanyi ko ari itariki idutindiye gusa ibindi twabirangije?’’

Munyemana Naason  ushinzwe ibikorwa byo kwamamaza abakandida ba FPR Inkotanyi n’indi mitwe  ya politikiti yifatanije na yo muri uyu murenge,avuga ko  biteguye kugera no ku bindi byinshi bakesha ibyo bagezwaho n’uyu muryango,dore ko n’umuhanda Pindura- Bweyeye watezaga ibibazo watangiye gutungana bakaba batangiye kujya bagenderanira n’abo mu tundi turere ku buryo bworoshye ari yo mpamvu nta ngorane bagira mu gusobanura iby’aya matora kuko ngo ibikorwa byivugira.

Uzabakiriho Félix ushinzwe ibikorwa byo kwamamaza aba bakandida ku rwego rw’akarere ka Rusizi avuga ko kugeza ubu bigenda neza cyane bakaba basigaje imirenge mike ngo gahunda yo kwamamaza irangire, akavuga ko ari aha Bweyeye n’ahandi ibisigaye bitaragera ku baturage na byo bizabagera ho,cyane cyane ko umutekano byose bikeshwa uhari usesuye.

Abaturage ba Bweyeye bishimiye gucinyana akadiho nabakandida depite babo.
Abaturage ba Bweyeye bishimiye gucinyana akadiho n’abakandida depite babo
Abakandida depite bumuryango FPR Inkotanyi nindi mitwe ya politiki yifatanije na wo bo mu karere ka Rusizi biyereka abaturage ba Bweyeye.
Abakandida depite b’umuryango FPR Inkotanyi n’indi mitwe ya politiki yifatanije nawo bo mu karere ka Rusizi biyereka abaturage ba Bweyeye
Centere yubucuruzi ya Bweyeye imaze umwaka umwe gusa igezemo amashanyarazi abayikorera mo bavuga ko babikesha umuryango FPR Inkotanyi.
Centere y’ubucuruzi ya Bweyeye imaze umwaka umwe gusa igezemo amashanyarazi abayikoreramo bavuga ko babikesha umuryango FPR Inkotanyi

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *