Itangazo ryo guhindura izina
Kamonyi/Ngamba: Bavuga ko bakeneye ubuvugizi bakabona amazi n’umuriro w’amashanyarazi
Ubwo umuryango RPF /Inkotanyi wamamazaga abakandida bawo bazawuhagararira mu matora y’Abadepite mu murenge wa Ngamba, akarere ka Kamonyi, bamwe mu batuye muri uyu murenge bavuga ko bifuza gukorerwa ubuvugizi nabo bakagerwaho n’ibikorwaremezo cyane cyane amazi n’umuriro w’amashanyarazi n’amazi. Ndereyimana Gildas utuye muri uyu murenge avuga ko nubwo uyu murenge watembeye imbere ariko bafite ikibazo cy’ingutu […]
Ambasaderi Charles Kayonga yahishuye ko Perezida Kagame ategerejwe I Beijing mu kwezi gutaha
Umugabane wa Afurika n’u Bushinwa biri kwishimira ubufatanye mu nzego zitandukanye kandi iyo mikoranire igomba gukomeza nk’uko byatangajwe na Ambasaderi w’u Rwanda mu Bushinwa, Charles Kayonga, wanahishuye ko Perezida Kagame mu kwezi gutaha azongera gukorera urugendo mu Bushinwa. Ngo usibye ubufatanye mu bya politiki, u Bushinwa na Afurika biri gukorana neza mu nzego zitandukanye nko […]
Umugore yagurishije umwana w’amezi atandatu agura telefoni na moto y’umugabo
Umugore witwa Miracle Johnson w’imyaka 23 y’amavuko, wo mu gihugu cya Nigeria mu gace kitwa Edo yagurishije umwana w’ibyumweru bitandatu kugira ngo agure Telefoni. Miracle Johnson yagurishije uyu mwana ahita ajya kwifunukuriza terefoni akemura n’ibindi bibazo byo mu rugo, akaba yanashakaga kugurira umugabo we moto. Nk’uko ikinyamakuru Dailypost, kibitangaza ngo komiseri wa Polisi, Johnson Kokumo […]
Ibihugu 10 bizwiho kugira igipolisi gikabije mu guhohotera abo cyakabaye kirengera
Ubusanzwe abapolisi bi abashinzwe gutuma amategeko yubahirizwa mu gihugu. Akazi kabo ni ugukomeza ituze muri rubanda, gufata abanyabyaha, kugenzura ubugizi bwa nabi, ariko mu byo bashinzwe ntiharimo guhana. Ntabwo ari abayobozi bafata icyemezo cy’umuntu ukwiye kwicwa cyangwa guhanwa; bisobanura ko badashobora kugendana amategeko mu mifuka yabo. Nubwo bimeze gutyo, hirya no hino ku Isi hari […]
Nyamasheke & Karongi, gutuma Green Party ni ukwigererayo
Kuwa 29 Kanama 2018, ishyaka Riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije ryakiriwe n’abaturage bo mu Karere ka Karongi n’aka Nyamasheke , twombi two mu Ntara y’Uburengerazuba, ribamenyesha ko abakandida depite baryo ari ba Mudatenguha. I Kibilizi muri Rubengera ho mu Karere ka Karongi, intero yabaye “Gutuma Green Party ni ukwigererayo”. Abaturage bari benshi bakurikirana imigabo y’iri […]
Igisirikare cy’u Rwanda n’icya Malawi byiyemeje kongera imbaraga mu mikoranire
Mu ruzinduko itsinda ry’abayobozi mu ngabo z’u Rwanda bagiriye mu gihugu cya Malawi kuri uyu wa Mbere, itariki ya 27 Kanama 2018; Abayobozi ku ruhande rw’ingabo z’u Rwanda na Malawi bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu by’umutekano. Ni amasezerano yitezweho kongera imikoranire hagati y’igisirikare cy’u Rwanda na Malawi, hibandwa cyane ku myitozo ya gisirikare, guhashya […]
Dore ibyago bigutegereje niba uryama ntumare ibitotsi
Mu miterere y’ikiremwa muntu harimo ibintu bimwe na bimwe biteye amatsiko ndetse ahanini ugasanga bigira ingaruka mbi ku buzima bwamuntu, aha tugiye kurebera hamwe ingaruka umuntu ashobora guhura nazo igihe atasinziriye neza cyangwa ngo amare ibitotsi bihagije. Bimwe mu bibazo bishobora ku kwibasira igihe utajya uryama ngo umare ibitotsi harimo: 1.Kwibagirwa: ubushakashatsi bwakozwe ni mpuguke […]
Bugesera: Nibatora FPR-Inkotanyi bazagezwaho umuhanda ubahuza n’uturere tubiri
Kuri uyu wa kane, tariki ya 30 Kanama 2018, mu Karere ka Bugesera , Umuryango wa FPR-Inkotanyi, ubwo wamamazaga abakandida depite bawo, wemereye abaturage bo mu murenge wa Ruhuha, ko nibayitora ikabasha kugira ubwiganze mu nteko ishinga amategeko bazagezwaho umuhanda ubahuza n’uturere twa Ngoma na Nyanza. Umuyobozi w’akarere ka Bugesera ari nawe Chairman w’umuryango wa […]
Abanyatanzaniya bavuga ko ibyo Dream Boyz yakoze yigana indirimbo y’umuhanzi Beka Flavor nta bupfura burimo
Abaturage bakurikiranira hafi umuziki wa Tanzaniya baranenga bikomeye itsinda rya Dream Boyz ryo mu Rwanda bavuga ko ryiganye indirimbo y’umuhanzi Beka Flavour yitwa ‘Sikinai maze bagakora indi bise ‘ Romeo and Juliet’. Babinyujije ku rubuga rwa You Tube, benshi mu bagiye batanga ibitekerezo bavuze ko ibyo Dream Boyz yakoze nta bupfura burimo kandi ko bisubiza […]
Mparanira impinduramatwara ntabwo ndi umunyabyaha- Bosco Ntaganda
Bosco Ntaganda ukirikiranyweho n’Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga (CPI) ruri i hague mu Buholandi, ibyaha birimo iby’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu, yatangaje ko ari uharanira impinduramatwara, ko atari umunyabyaha. Bosco Ntaganda ushinjwa ibyaha 13 by’intambara n’ibindi bitanu byibasiye inyokomuntu, ubwo yagezwaga mu rukiko ku wa Kane tariki ya 30 Kanama 2018, humvwa bwa nyuma abamushinja n’abamushinjura kuri ibi byaha […]
Ugisha inama: Kubera kutitabwaho, byanteye gusangira umugabo na mama
Ndi umukobwa wiga mu mwaka wa Gatatu wa kaminuza, Mama yashatse undi mugabo, babyarana umwana w’umukobwa, ubwo tubana mu rugo turi bane (Njye, mama, umugabo we n’uwo mukobwa wabo). Nubwo mba muri uru rugo, nabayeho mu bwigunge, yaba mama ntabwo yanyitagaho, uyu murumuna wanjye niwe witabwagaho cyane, yaba se na mama usanga ibyiza byose ari […]
Green Party izaharanira ko nta wikubira isoko rya Transport
Kuwa 30 Kanama 2018, Ishyaka Riharanira Demokarasi no kurengera ibidukiije Mu Rwada (DGPR) ryiyamamarihe mu mujyi wa Kigali, Mu Karere ka Nyarugenge, mu Mujyi wa Kigali risezeranya ko niritorwa rizaharanira ko ibijyanye no gutwara abantu n’ibintu bitikubirwa n’abantu bamwe. Igikorwa cyo kwiyamamaria i Kigali kwa Green Party, cyabanjirijwe n’akarasisi k’amapikipiki hamwe n’imodoka ifite indangururamajwi yagendaga […]
Uganda: Lt Gen Andrew Gutti uburanisha Gen Kayihura ari kuririra mu myotsi
Chairman w’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare muri Uganda, Lt. Gen. Andrew Gutti ari kuririra mu myotsi nyuma y’aho muramu we amutekeye umutwe akamutwara agera kuri miliyoni 180 z’Amashilingi nk’uko amakuru agera kuri Spyreports avuga. Uyu muramu wa Gen. Gutti witwa Odongo John Baptist uri mu myaka 30 kuri ubu ari muri kasho ya Polisi ya Kampala […]
Amajyaruguru: Ubucuruzi bw'amafaranga butemewe buzwi nka Banque Lambert bwahagurukiwe
Ibi ni ibikubiye mu ijambo Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Hon Gatabazi Jean Marie Vianney yavuze mu nama yari igamije kuganira ku bucuruzi bw’amafaranga butemewe buzwi ku izina rya Bank Lambert cyangwa Urunguze mu Ntara y’Amajyaruguru, yateraniye mu Karere ka Musanze kuri uyu wa gatatu, itariki ya 29 Kanama 2019. Iyi nama yitabiriwe n’abantu bahangarariye inzego zitandukanye, […]
Bobi Wine yongeye gutabwa muri yombi nyuma yo gutoroka ibitaro
Depite Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine yongeye gutabwa muri yombi na Polisi ya Uganda ubwo yari ageze ku Kibuga cy’indege cya Entebbe mu mujyi wa Kampala. Ni nyuma y’umukwabu wa Polisi ku gicamunsi cy’umunsi w’ejo tariki ya 30 Kanama bashakisha uyu mugabo byavugwagako yatorotse ibitaro bya Lubaga, aho yavurirwaga. Aya makuru yavugaga ko yanyuze […]
Bukavu: Abajura bitwaje imbunda bishe abantu babiri mbere yo gusahura
Abajura bitwaje imbunda kuri uyu wa Gatatu ushize, itariki 29 Kanama bishe abantu babiri mu gace ka Nyakaliba muri Komini ya Katundu, ho mu Mujyi wa Bukavu, muri Kivu y’Amajyepfo. Abo bitwaje intwaro barashe umusore wari muri butike icuruza amatelefone nka saa 19h30 ku isaha yo muri Congo. Umuzamu waje atabaye nawe yarashwe amasasu bamwegereye […]
Rusizi/Bweyeye: Barashimangira igihango bafitanye n’umuryango FPR/Inkotanyi
Umwaka umwe gusa abaturage b’umurenge wa Bweyeye mu karere ka Rusizi bamaranye umuriro w’amashanyarazi bavuga ko bahawe n’umukuru w’igihugu akaba na chairman w’umuryango FPR/Inkotanyi ngo wabahinduriye ubuzima kuruta n’abawumaranye igihe kirekire, bakabona ari igihango gikomeye cyane bafitanye n’umuryango FPR Inkotanyi. Ni bimwe mu byo batangarije Bwiza.com ubwo abakandida depite b’umuryango FPR Inkotanyi n’indi mitwe ya […]
Nyagatare: Abagabo babiri binjizaga mu gihugu ibicuruzwa bya magendu bafashwe
Mu ijoro ryo ku itariki ya 29 Kanama nibwo Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyagatare yafashe Habumuremyi Jean Marie Vianney w’imyaka 33 na Nzayikorera J.Damascene w’imyaka 31.Bombi bafatiwe mu murenge wa Rukomo bafite amabalo abiri 2 y’imyenda ya Caguwa. Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Uburasirazuba Chief Inspector of Police (CIP) Theobald Kanamugire yavuze […]