Umugore witwa
Miracle Johnson w’imyaka 23 y’amavuko, wo mu gihugu cya Nigeria mu gace kitwa Edo yagurishije umwana w’ibyumweru bitandatu kugira ngo agure Telefoni.
Miracle Johnson yagurishije uyu mwana ahita ajya kwifunukuriza terefoni akemura n’ibindi bibazo byo mu rugo, akaba yanashakaga kugurira umugabo we moto.
Nk’uko ikinyamakuru Dailypost, kibitangaza ngo komiseri wa Polisi, Johnson Kokumo ni we wemeje aya makuru ashimangira ko ibyo bakoze bihabanye n’amategeko.
Miracle yafashe umwana amujyana mu kigo cy’impfubyi mu gace ka Onitsha muri Leta ya Anambra, amugurisha ku bihumbi 200 by’amanayira (Naira) ya Nigeria.
Ubwo yari amaze gucakira aya mafaranga, ngo yafashemo make aragenda ayagura telefoni andi asigaye arayabika.
Miracle ahaswe ibibazo, yavuze ko umugabo we yananiwe kumwitaho n’abana be, ahitamo kugurisha umwe kugira ngo agurire moto umugabo we, ko iyo bari basanganwe yafi ifite ibibazo.
Ubu uyu mugore ari mu maboko ya polisi akaba agiye gukurikiranwa n’ubutabera kandi ngo urukiko rugiye no gukurikirana abaguze uwo mwana.

Sadou Filos/ Bwiza.com


