Nyuma y’aho minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Burusiya, Serguei Lavlov asuriye u Rwanda ndetse agatangaza ko iki gihugu cyaganiriye n’u Rwanda ku kijyanye no kurugurisha uburyo bw’ubwirinzi bwo kirere, kuri ubu u Rwanda rurifuza ko amasezerano yashyirwaho umukono vuba nk’uko Ambasaderi w’u Rwanda mu Burusiya, Jeanne D’Arc Mujawamariya yabitangarije ikinyamakuru Sputnik.
Amb. Mujawamariya yagize ati: “ Hagomba kubaho amasezerano hagati y’u Rwanda n’u Burusiya ku buryo bw’ubwirinzi bwo mu kirere (air defence systems)….Nizeye ko vuba bishoboka ubwirinzi bwo mu kirere, kurinda ikirere, bizashyirwaho umukono hagati y’ibihugu byombi. Umupira ubu uri ku ruhnde rw’u Burusiya. Dutegereje icyo bagenzi bacu bazakora .”
Amb. Mujawamariya yakomeje avuga ko aya masezerano nashyirwaho umukono u Rwanda ruzaba rugize uburyo bwo gukoresha ubunararibonye bw’u Burusiya mu wkizera umutekano wo mu kirere.
Yagize ati: “ Icy’ingenzi ni umutekano w’ikirere cyacu, kandi u Burusiya bufite ubunararibonye. Dufite gukenera, u Burusiya bufite ubunararibonye .”

Ambasaderi w’u Rwanda mu Burusiya yakomeje avuga ko ibihugu byombi bizanongera ubufatanye ku bindi bibazo by’umutekano.
Muri Kamena ubwo minisitiri Lavlov yasuraga u Rwanda, nibwo yatangaje ko igihugu cye n’u Rwanda biri kuganira ku kuntu u Burusiya buzagurisha u Rwanda uburyo bw’ubwirinzi bwo mu kirere.


