Amafoto adasanzwe y’intambara ikomeye hagati y’ingona n’imvubu muri Parike nkuru y’igihugu ya Afurika y’epfo Kruger National Park akomeje kuvugisha benshi aho imvubu yibasiye ingona bikarwana kugeza ubwo ingona itsinzwe igakuramo akayo karenge.
Iy’intambara ikomeye hagati y’ingona n’imvubu yabaye mu masaha yo kugasusuruko ko kucyumweru taliki ya 16 Kanama 2015 mu mazi y’umugezi wo muri iyi parike uherereye hafi y’ubutayu.

Uwafotoye aya mafoto wanakurikiranye uko iyi ntambara yagenze witwa Ken Haley yasobanuye uko yabibonye n’uburyo byari byifashe ndetse nyuma y’uko ashyize aya mafoto kumugaragaro yahise atangira gukwira kwira hose ku mbuga nkoranyambaga anavugwaho byinshi bitandukanye.
Haley yagize ati”icyambere nabanje kugirira amatsiko ni ukureba uburyo ruri buze kwambikana,gusa byagaragaraga ko imvubu yabishe cyane bituma nshyitsa umutima munda ngo nkurikirane neza.

Byatangiye ingona iri ahantu ituje igira ngo irebe ko yabona umuhigo nyuma imvubu iraza iri kumwe n’icyana cyayo maze mu kugicungira umutekano yibasira yangona.

Yayifashe mu rwasaya rwayo maze ingona nayo irwana no kwikura,nyuma y’akanya bigundagurana,ingona yaje kwikura maze irahunga,gusa byari agatangaza kureba iyi ntambara”
Ntagihe kinini cyari cyagashize hagaragaye ibibazo by’inyamaswa zicwa n’zindi bikaba ari nabyo biteye impungenge ko haramutse hatagize igikorwa bumwe mu bwoko bw’inyamaswa bwazacika

Imvubu n’ingona byombi biba mu mazi bikaba bibana neza n’ubwo bigera aho bikisubiranamo ariko nti bikunze kwicana cyane ko imvubu itarya inyama ahubwo irwana igamije kwicungira umutekano.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Palemon@Bwiza.com/rw


