Rutshuru: Babiri basize ubuzima mu mirwano yashyamiranyije FDLR n’ingabo za FARDC

Sangiza iyi nkuru

Abasivile babiri basize ubuzima mu mirwano yashyamiranyije ingabo za Leta ya Congo (FARDC) hamwe n’inyeshyamba za FDLR, muri Teritwari ya Rutshuru.

Ni imirwano yabaye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 5 Kanama 2018, mu gace ka Rugari, Teritwari ya Rutshuru, muri Kivu y’Amajyaruguru, ho muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ku ruhande rw’ingabo za Leta, batangaza ko ari abasirikare babo babiri bakomeretse, imirwano ngo ikaba yamaze igihe cy’isaha, bakaba barwana n’izi nyeshyamba zari zasohotse muri pariki ya Virunga, bakaba barwanaga bazisubiza inyuma.

Majoro Guillaume Ndjike Kaiko mu gisirikare cya Leta agira ati “ Abaturage babiri b’abasivile nibo bishwe n’amasasu, batatu bakomeretse bajyanwe mu bitaro bya Rutshuru nyuma yo guhabwa ubundi buvuzi bw’ibanze ku kigo nderabuzima cya Rugari”.

Perezida wa Sosiyeti Sivile muri Ritshuru, Jean Claude Mbabanze, avuga ko ituze ryagurtse muri aka gace, ndetse urujya n’uruza mu muhanda Goma-Rutshuru rukomeje.

Nk’uko ikinyamakuru Actualite.cd kibitangaza, ngo umuyobozi mushya wa batayo ya 34 ya gisirikare, Gén. Edmond Ilunga Mpeko yasabye abaturage ku wa Mbere w’iki cyumweru, gufatanya n’ingabo za Leta mu bikorwa byo kurwanya inyeshyamba.

Ati “Ndahamagarira abaturage bo muri Kivu y’Amajyaruguru gufasha FARDC nk’uko bafatanyije mu rugamba rwo gutsinda M23 ku butaka bwa Congo, Abaturage bateye ingabo mu bitugu ku buryo buhagije ingabo, ubwo bufasha bwabo buzigeza ku nsinzi ya nyuma”.

Inyeshyamba za FDLR zikomeje kumvikana mu bikorwa byo guhungabanya umutekano w’abaturage muri Congo, zimaze imyaka igera kuri 24 mu mashyamba y’iki gihigu.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *