Umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Mashami avuga ko umukino w’u rwanda na Cote d’Ivoire utinze gutangira kuko biteguye neza cyane kandi biteguye gutanga ibyo bafite byose dore ko abakinnyi bose nta n’umwe ufite ikibazo.
Mu kiganiro n’itangazamamkuru cyo kuri uyu wa Gatanu Mashami Vincent yavuze ko abakinnyi mu mitwe yabo bategereje uyu mukino kurutu indi mikino yose yabayeho kuko ari umukino ushobora kubakuru ku rwego rumwe ukabashyira ahandi cyane ko ari umukino uzaba unyura ku mateleviziyo mpuzamahanga.
Mashami kandi yemeje ko ari ibintu bitari byoroshye gutegura abakinnyi mu gihe gito n’abakinnyi ari benshi kandi bashaka bose umwanya wo gukina, gusa avuga ko ubu byose babiteguye ndetse ko bameze neza ndetse bumva umukino utinze gutangira.
Yagize ati”Imyitozo tumazemo iminsi iratanga icyizere, umwuka ni mwiza abakinnyi bameze neza kandi twiteguye gutanga ibyo dufite byose, mu by’ukuri yaba njwewe ndetse n’abakinnyi turumva umukino utinze gutangira,turabizi ko ifite abakinnyi bakomeye bakina ku mugabane w’u Burayi ariko twizeye ko ku Cyumweru tuzatanga ibyacu dufite byose kandi twizeye ko bizagenda neza.”
Yakomeje asaba abanyarwanda kuzaza kubashyigikira dore ko bizeye nabo kuzaba ibyishimo kuko nta mvune bafite mu mwiherero ndetse nta n’ubundi burwayi.
Kuba yarasezereye abakinnyi 5 agasigarana abakinnyi 26 mu mwiherero avuga ko byatewe n’uko yanze ko abakinnyi bari gusigara mu mwiherero birara ariko kubagumishamo byatumye hakomezaho kubamo ihangana.
Yagize ati”Ni byo kugira abakinnyi 26 mu mwiherero biguha ibisubizo byinshi, kuba narasigaranye abo bakinnyi si uko ntari gusigarana 18 ariko nanze ko birara bavuga ko byarangiye, byatumye hagumamo ihangana bose barwanira kuza muri 18.”
Umukino w’u Rwanda na Cote d’Ivoire uteganyijwe ku munsi wo ku Cyumweru tariki ya 9 Nzeri 2018 ubere kuri Stade Regional Nyamirambo ku isaha ya saa 15:00’


