Angola: Dos Santos wahoze ari perezida arasezera ku mirimo ya nyuma ya politiki yari asigaranye

Sangiza iyi nkuru

Uwahoze ari Perezida wa Angola, Jose Eduardo Dos Santos kuri uyu wa Gatandatu, itariki 08 Nzeri, arasezera ku murimo wa nyuma wa politiki yari asigaranye nyuma yo kuva ku butegetsi mu mwaka ushize wa 2017 yari ariho kuva mu 1979 mbere yo kubusigira uwari minisitiri w’ingabo, Joao Lourenco.

Usibye kureka kuba umukandida w’ishyaka MPLA (Popular Movement for the Liberation of Angola), yari akiri Chairman w’iri shyaka, aho bamwe mu mpuguke bemezaga ko yari agifite ubushobozi bwo kugenzura guverinoma.

Dos Santos rero naramuka avuye ku buyobozi bwa MPLA muri Kongere Idasanzwe y’iri shyaka iteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu, arahita asimburwa na perezida Lourenco w’imyaka 76 y’amavuko uza kuba abonye ububasha bwuzuye ku ishyaka riri ku butegetsi no kuri guverinoma.

Umwe mu basesenguzi mu bya politiki w’Umwongereza, Alex Vines avuga ko kuva ku buyobozi bwa MPLA kwa Dos santos ari indi ntambwe mu mpinduka muri politiki ya Angola, aho avuga ko imirongo y’ubutegetsi hagati y’aba bagabo mu mezi ashize yari iri guteza umwiryane.

Kuva yagera ku butegetsi, perezida Lourenco yagiye afata ibyemezo bikomeye byagaragaje ko ashaka kuyobora ntawumuvugiyemo nk’uko benshi bibazaga ko agiye kuzakorera mu kwaha kw’uwahoze ari umuyobozi we.

Bimwe mu byemezo yafashe byatunguranye nk’uko Africanews dukesha iyi nkuru ibyibutsa, harimo kwirukana ku kazi abana babiri ba Dos Santos barimo Isabel Dos Santos wari ukuriye ikigo cy’igihugu gishinzwe ubucukuzi bwa peteroli kitwa Sonangol, na musaza we, Jose Filomeno wari umuyobozi w’ikigega cy’igihugu cy’ishoramari. Bombi barirukanwe kandi barakorwaho iperereza kuri ruswa.

Usibye abana ba Dos Santos kandi, abandi bahoze aria bantu be ba hafi mu nzego z’umutekano nabo barasimbuwe.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *