Uganda: Umunyarwanda ukorera Loni arashinjwa ubwicanyi mu kwigarurira ubutaka bw’abandi

Sangiza iyi nkuru

Umugabo w’Umunyarwanda witwa Isaac Ndahiro ukorera Umuryango w’Abibumbye ushinjwa kwigarurira ubutaka bw’abandi bungana na kilometerokare zisaga 2 nyuma yo kwirukana nabi ba nyirabwo  mu Karere ka Kiruhura, yahawe gasopo  n’umucamanza Bamugemereire.

Biravugwa ko igice kimwe cy’ubu butaka kigaruriwe na Ndahiro  ari icy’uwitwa Christopher Kajjundira. Komisiyo yashinzwe gukurikirana iki kibazo ikuriwe n’umucamanza Catherine Bamugemereire, yagiye ahari ubwo butaka burwanirwa, isanga Ndahiro yaratangiye kubwororeramo inka ze.

vlcsnap 2018 09 11 12h42m46s763

Abaturage baturiye ubu butaka bakaba baratanze ubuhamya imbere y’iyi komisiyo bemeza ko ubwo butaka ari ubwa Kajjundira wabugezemo mu 1965, bakavuga ko ubu butaka bukwiye gusubizwa umuryango we.

vlcsnap 2018 09 11 12h43m02s526
uyu muturage ati ubutaka ni ubwa Kajundira

Usibye Kajjundiro, hari n’ikindi gice cy’ubu butaka giharanirwa n’umuryango wa nyakwigendera Bishop Kosia Shalita, wabaye bishop wa mbere wa diyosezi y’Abangilikani ya Muhabura muri Kisoro. Nubwo bimeze gutyo ariko, bivugwa ko Ndahiro nawe yakuriye muri uyu muryango wa Shalita kandi afitanye isano ya hafi nawo

vlcsnap 2018 09 11 12h43m20s439
Umuhungu wa Bishop Shalita

Mu Ugushyingo umwaka ushize wa 2017, ubwo iyi komisiyo yasuraga bwa mbere ahaherereye ubu butaka, muri Ankole, abaturage bashinje Ndahiro ibikorwa by’ubwicanyi mu gihe cyo gukura muri ubu butaka abari baburimo. Havuzwe urupfu rw’umugore wari utwite, umuhungu we waciwe akaboko, ndetse no gukomeretsa umukobwa we.

Ubwo Ndahiro yabazwaga ntiyahakanye ko ibyo byabaye ahubwo yasubizaga ko yabyumvise.

vlcsnap 2018 09 11 13h06m41s577
Umucamanza Catherine Bamugemereire

Umucamanza Bamugemereire mu burakari bwinshi yabajije Ndahiro niba yumva ubwo ari ubutabera bwiza yashima ko buba no mu gihugu cye cy’u Rwanda: Ati: “ Uratekereza ubwo ari ubutabera bwiza wagira inama u Rwanda gukoresha ?”

Ubwo yari ahaherereye ubu butaka uyu mucamanzakazi akaba yarahaye gasopo, igipolisi, Ndahiro ndetse n’abakozi be bo mu ifamu bivugwa ko bajujubya abaturanyi ndetse ngo bakaba bamwe nta byangombwa bafite bya Uganda. Ati: “ Ninongera kumva mujujubya abo bagore na none nzabivuga kandi bizabajya ku mutwe .”

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *