Umuryango wa Rwigara urasaba kudahezwa mu rubanza rw'abanyamigabane b'uruganda rwabo

Abunganira mu mategeko uruganda rukora itabi rw’umuryango wa Assinapol Rwigara barasaba ko uru ruganda rutahezwa mu rubanza ikigo cy’imisoro kiregamo abanyamigabane barwo. Ikigo cy’imisoro kirega abanyamigabane ko bacunze nabi uruganda rukora itabi rwa Premier Tobacco Company bigatuma inanirwa kwishyura imisoro. Gusa abahagarariye uru ruganda bo bagasanga nta kuntu rwahezwa mu rubanza kandi na rwo rufite […]

Abakinnyi ba filimi 10 ba mbere muri Bollywood bakurura igitsinagore kurusha abandi

Mu gihugu cy’u Buhinde hari bamwe mu bakinnyi ba filimi bagize uruhare mu kuzamura uruganda rwa cinema rwaho bidatewe no gukora cyane kwabo gusa ahubwo hiyongeraho n’uburanga bwabo bukurura abagore batari bakeya bikaba byarabafashije kwamamara ku Isi yose. Ni muri urwo rwego Bwiza.com yabahitiyemo abakinnyi 10 bo muri Bollywood bakurura igitsinagore cyane kurusha abandi. 01. […]

RDC: Tshisekedi wifuza kuzahatana mu matora ya perezida aravugwaho gutanga icyemezo cya kaminuza cy’igihimbano

Icyemezo cya kaminuza cy’umukandida w’ishyaka UDPS, Felix Tshisekedi, witegura guhatana mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe muri Congo, biravugwa ko byasanzwe atari umwimerere kuko no mu ishuri avuga ko yakuyemo impamyabumenyi bavuga ko icyo cyemezo atari bo bagitanze. Nk’uko bigaragara muri dosiye ya kandidatire yatanze, Felix Tshisekedi yongeyemo icyemezo (attestation) cy’ishuri rikuru ry’I Buruseli mu Bubiligi […]

Amerika yahaye gasopo Urukiko Mpuzamahanga CPI

Nyuma  y’aho Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwa CPI rutangarije ipererea righomba gukorwa ku byaha by’intambara Leta Zunze Ubumwe za Amerika zakoreye muri Afuganistan, iki gihugu cy’igihangange cyabigaramye, ndetse cyihanangiriza bikomeye uru rukiko. Mu kwezi k’Ugushyingo 2017 nibwo Fatou Bensouda Umushinjacyaha Mukuru w’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha yavuze ko hagomba gukorwa iperereza ku byaha by’intambara binyuranye byakozwe na Leta […]

Mugabo, niba ukunda kunyaza umugore mu gihe cy’imibonano, dore ibintu 7 ugomba kwitondera

Abagabo benshi kuvuga ijambo kunyaza mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina biraborohera ariko kubishyira mu bikorwa bikabananira. Ku babibasha, dore ibyo mugomba kwitondera. Izi nyigisho zigenewe abubatse ingo ndetse n’abari mu nzira yo kurushinga, kunyaza mu gihe cy’imibonano ni byiza kuko bitera umuneza ababikora, ariko bishobora no kubyara ibibazo ku wabikoze nabi. 1.Pozisiyo: Pozisiyo zose ntabwo ariko […]

Ubufatanye nibwo bwadufashije kugera ku Isoko Rimwe Rihuriweho n'Ibihugu bya Afurika- Perezida Kagame

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame akaba n’umuyobozi w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe(AU) avuga ko ubufatanye hagati ya Leta n’abashoramari, aribwo bwafashije mu gushyiraho isoko rimwe rihuriweho n’ibihugu bya Afurika. Ibi, umukuru w’igihugu yabitangaje ku wa Kabiri tariki ya 11 Nzeri 2018, ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye Ihuriro ku Iterambere n’Ubukungu ryateguwe na Banki y’Isi. Iri […]

Minisitiri Mushikiwabo muri Cote d’ivoire na Burkina Faso nyuma yo guca muri Niger – Amafoto

Nyuma yo kuva muri Tunisia akerekeza muri Niger, muri iyi weekend ishize, minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo, ukomeje kuzenguruka ibihugu bitandukanye bikoresha Igifaransa abisaba kuzamushyigikira mu matora y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango uhuza Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), yakomereje muri Burkina Faso avayo yerekeza muri Cote d’Ivoire aho yakiriwe n’abakuru b’ibi bihugu. Muri Burkina Faso, minisitiri […]

Nick Minaj yeruriye Cardi B ko azapfa nakomeza gushotora abantu

Umuraperi Nick Minaj yatangaje ko mugenzi we Cardi B ashobora kuzahasiga ubuzima nakomeza gushaka guhangana n’abandi bantu. Ibi yabitangaje mu kiganiro kuri Queen Radio ejo kuwa 10 Nzeri, Nick Minaj avuga ku bushotoranyi yakorewe na Cardi B  mu mpera z’iyumweru gishize mu birori bya ‘ NewYork Fashion Week’ Minaj yagize ati”  Gushaka kurambika ibiganza byawe […]

RDC: FDLR irabonwa nk’ishobora guhungabanya amatora

Imirwano yahuje ingabo za FARDC n’inyeshyamba za FDLR, yateje impungenge mu gihe hitegurwa amatora y’umukuru w’igihugu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ikinyamakuru DW gitangaza ko imirwano ya FDLR n’ingabo za Leta atari ikintu gishya ku butaka bw’iki gihugu, ariko ko iteye impungenge mu gihe habura amezi agera kuri atatu ngo batore umukuru w’igihugu. Gitangaza […]

Uganda: Umunyarwanda ukorera Loni arashinjwa ubwicanyi mu kwigarurira ubutaka bw’abandi

Umugabo w’Umunyarwanda witwa Isaac Ndahiro ukorera Umuryango w’Abibumbye ushinjwa kwigarurira ubutaka bw’abandi bungana na kilometerokare zisaga 2 nyuma yo kwirukana nabi ba nyirabwo  mu Karere ka Kiruhura, yahawe gasopo  n’umucamanza Bamugemereire. Biravugwa ko igice kimwe cy’ubu butaka kigaruriwe na Ndahiro  ari icy’uwitwa Christopher Kajjundira. Komisiyo yashinzwe gukurikirana iki kibazo ikuriwe n’umucamanza Catherine Bamugemereire, yagiye ahari […]

Hamisa Mobeto arashinja Diamond kumuharabika

Hashije iminsi mu bitangazamakuru byo muri tanzaniya humvikana amakuru avugako umunyamideli Hamisa Mobeto akaba n’umugore wa Diamond mu buryo butemewe n’amategeko ahamya ko yiteguye kujyana mu nkiko umugabo we Diamond amushinza ku muharabika. Ni nyuma y’uko umuhanzi Diamond Platnumz asohoye amajwi avuga ko Hamissa Mobeto yashatse ku murogesha we n’umuryango we ahaninia agamije ku mutwara […]

Uganda: Christine Mbabazi wari ihabara rya Kaweesi arasaba uburenganzira bwo kwidegembya

Umunyamategeko w’uburenganzira bwa muntu muri Uganda, Ladislaus Rwakafuuzi, yagejeje ikirego  imbere y’Urukiko rukuru asaba guha uburenganzira bwo kwidegembya Christine Mbabazi, wari inshuti (ihabara) ya AIGP Andrew Kaweesi, kuri ubu ufungishijwe ijisho atava mu rugo. Mu busabe bwe, Rwakafuuzi yavuze ko umukiriya we n’abana be bafungiwe mu rugo ruri Lungujja, mu nkengero za Kampala, kuva ku […]

Ibintu 6 bamwe mu banyarwanda batari bumva neza kandi bifite ingaruka ku buzima bw’igihugu

Mu gihe Leta y’ u Rwanda ikomeje gushyira imbaraga muri gahunda zigamije guteza imbere imibereho y’ abaturage hari ingingo zimwe na zimwe zikomeza kuba ingorabahizi ndetse zihangayikishije ubuyobozi ndetse na Sosiyeti muri rusange. 1.Ibiyobyabwenge: Mu mbwirwaruhame z’abayobozi, akenshi bagaruka ku kibazo cy’ibiyobyabwenge banagaragaza ingaruka bigira ku buzima bw’igihugu ariko usanga hari ababyumvira mu gutwi kumwe […]

Umuhanzi Beka Flavour avuga ko agiye gukorana indirimbo na Dream Boyz ashinja kumushishura

Umuhanzi wo muri Tanzaniya, Beka Flavour yatangaje ko hari gahunda yo gukorana indirimbo na Dream Boyz yo mu Rwanda. Inkuru dukesha Youtube Channel y’umunyamakuru wa Bongo5,  Godfrey Mgallah, Beka Flavour avuga ko  habayeho ibiganiro ku kuba yakorana indirimbo na Dream Boyz kuko ngo ari itsinda rikomeye mu Rwanda. Yagize ati” Twavuganye nabo ( Dream Boyz), […]

Perezida wa Koreya ya Ruguru arifuza kongera guhura na Trump

Ibiro bya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump bitangaza ko mugenzi we wa Koreya ya Ruguru yohereje urwandiko rusaba kongera guhura kwabo. Perezida Donald Trump n’uwa Koreya ya Ruguru, Kim Jong Un babonanye ku wa 11 Kamena 2018, muri Singapore bemeranya kugirana umubano udasanzwe. Uku kubonana kwaje nyuma yo guterana amagambo kwabo, […]

Rusizi: Abagore bacuruza Isambaza bavuga ko imibereho y’ imiryango yabo ikomeje kuzamba

Abagore bari basanzwe batunzwe n’ umurimo wo gucuruza isambaza zarobwe mu Kiyaga cya Kivu baratabaza bavuga ko ubuyobozi kuva bwafunga ikiyaga imibereho y’ imiryango yabo ikomeje kuzamba. Nyuma y’ amezi asaga abiri uburobyi bw’ Isambaza bumaze buhagaritswe, abagore bazicuruzaga basigaye bajya kuzirangura mu buryo bwa magendu, muri Repuburika iharanira Democarasi ya Congo, mu mujyi wa […]