Amwe mu mateka yaranze ubuzima bwa Chuck Norris

Sangiza iyi nkuru

Amazina ye arambuye ni Carlos Ray Norris wamenyekanye cyane muri filime nka Delta Force, Missing In Action, Way of the Dragon yakinanye na Bruce Lee, Expendables 2,..Dore amwe mu mateka yaranze ubuzima bwe.
Uyu mukinnyi yamenyekanye cyane ku isi yose ku izina rya Chuck Norris. Uretse kuba umukinnyi wa filime wabaye igihangange, Norris ni n’umusirikare ndetse akaba umuhanga mu mikino njyarugamba.
Yavutse tariki 10 Werurwe 1940, avukira muri Ryan ho muri Leta ya Oklahoma muri Leta zunze
ubumwe za Amerika, avuka kuri Ray Norris wari umukanishi akaba yaranatwaraga amakamyo na
Wilma akaba afite ibisekuru by’ubwongereza, Ecosse, Pays Des Gales ndetse n’ubudage.

Chuck Norris
Chuck yateguye ndetse yandika film zitandukanye zirimo Delta Force, missing in action n’izindi

Kwitwa Carlos byaturutse ku muminisitiri se yakundaga witwaga Carlos Berry. Norris afite abavandimwe 2 aribo Wieland witabye Imana ndetse na Aaron Norris nawe
ukina filime muri Amerika.
Ababyeyi ba Norris batandukanye igihe yari afite imyaka 16 y’amavuko aho yahise akomeza kubana na nyina we na barumuna be 2.
Chuck Norris avuga ko mu bwana bwe yagiraga isoni, nta mukino n’umwe azi gukina ndetse no
mu ishuri ari umuswa ku buryo nawe ubwe atari azi icyo yifuza kuzaba mu hazaza.
Mu mwaka w’1958 ku myaka 18 y’amavuko, Norris yinjiye mu gisirikare cya Amerika nk’ingabo yo mu kirere, maze ahita ajya gutorezwa mu gihugu cya Koreya y’epfo akaba ariho yakuye izina rya Chuck ndetse akaba yarahise atangira kuhitoreza umukino njyarugamba wa Tang Soo Do, akaba
yarahavanye umukandara w’umukara muri uyu mukino ndetse bituma ahita ahimba umukino we
bwite yise Chun Kuk Do.
Amaze gusoza imyitozo ya gisirikare yagarutse muri Amerika aho yakomeje gukora nk’ingabo yo mu kirere. Mu mwaka w’1962, Norris yasezeye mu gisirikare, ahubwo ahita ashinga ishuri ryigisha umukino njyarugamba wa Karate, aho yabashije kwigisha abantu banyuranye nka Steve McQueen, Chad McQueen , Bob Barker , Priscilla Presley , Donny Osmond ndetse na Marie Osmond.
Norris yakomeje kuzamuka cyane mu mikino ya Karate, ariko mu marushanwa yajyagamo
yaratsindwaga. Aha twavuga nk’imikino 2 yatsinzwe na Joe Lewis na Allen Steen ndetse n’imikino 3 ya Karate ku rwego rw’isi yatsinzwemo na Tony Tulleners.
Mu mwaka w’1967, Norris yakomeje kwitoza cyane uyu mukino ku buryo noneho yatangiye gutsinda amarushanwa mpuzamahanga. Mu mwaka w’1968, Norris yatsinzwe umukino wa 10 ukaba ari nawo wa nyuma yakinnye mu marushanwa aho yatsinzwe na Louis Delgado.
Mu mwaka w’1990, Norris yanditse amateka ku isi ubwo yahabwaga dan ya 8 mu mukino wa Tae
Kwon DO, akaba yariwe muntu wa mbere ukomoka muri Amerika uciye aka gahigo, ibi byatumye mu mwaka w’1999 ashyirwa mu ngoro ndangamurage w’abakinnyi b’imikino njyarugamba, ndetse mu mwaka wa 2000, atwara igihembo cy’umuntu wabaye indashyikirwa mu buzima bwose, ndetse agirwa intwali y’iyi mikino.
Nyuma yo kugaragaza ubuhanga mu mikino njyarugamba ndetse no kuba yaritoje igisirikare, Norris yabizanye no muri sinema aho yabikoresheje cyane ndetse bimuviramo umusaruro ufatika muri filime z’intambara nka Delta Force, Missing In Action.
Chuck Norris 1
Chuck Norris yagaragaje ubuhanga budasanzwe muri Cinema

Mu mwaka w’1969 nibwo yatangiye gukina filime aho yatangiriye kuri filime The Wrecking Crew .
Mu mwaka w’1970, murumuna we Wieland nawe wari umusirikare mu gisirikare cya Amerika,
yiciwe mu ntambara yo muri Vietnam. Ibi byatumye akora filime yise Missing In Action mu rwego rwo kuyitura murumuna we, ikaba ari filime yakunzwe cyane ku isi yose.
Kuri Long Beach, ubwo bari mu myiyereko y’imikino njyarugamba, Norris yahuye n’igihangange Bruce Lee maze mu mwaka w’1972, uguhura kwabo bakubyaza umusaruro ubwo bakinanaga filime Way of the Dragon nayo yakunzwe bitagira ingano hirya no hino ku isi.
Chuck Norris yakomeje gukina filime nyinshi zakunzwe cyane nka Delta Force yakinnye mu mwaka w’1986, Delta Force 2 yo mu 1990, The President’s Man 1 na 2, Expendables 2,… zose
zikaba zaramenyekanye cyane ndetse zikamugira umukinnyi wubashwe cyane I Hollywood aho
benshi bamugereranya na Sylvestre Stallone ndetse na Arnold Schwarzenegger. kugeza ubu
akaba amaze gukina filime zigera kuri 36 kandi zose zakunzwe.
Chuck Norris yahimbye umukino njyarugamba we bwite yise Chun Ku Do ariko ubuhanga buwurimo bushingiye ku bw’umukino wa Tang Soo Do yigiye muri Koreya y’epfo ndetse kandi akaba yaravangavanze n’utundi tuntu yagiye akura mu
mikino yindi azi.
Chuck Norris yashakanye na Dianne HoleChek mu mwaka w’1958, maze mu mwaka w’1963 babyara umwana wabo wa mbere bise Mike.
Mu mwaka w’1964 yabyaye umwana we wa 2 Dina ariko ku wundi mugore. Mu mwaka w’1965 yabyaye undi mwana wa 2 w’umuhungu Eric ku mugore we, maze nyuma y’imyaka 30 (mu mwaka w’1988) we n’umugore we Holechek baratandukana.
Mu mwaka w’1998 yashakanye n’undi mugore Gena O’Kelley Arusha imyaka 23. Mu mwaka w’2001 babyarana abana b’impanga z’abakobwa Dakota Alan Norris na Danilee Kelly Norris.
Kugeza ubu Norris afite abuzukuru 9.
Chuck Norris yashakanye na Dianne HoleChek mu mwaka w’1958, maze mu mwaka w’1963 babyara umwana wabo wa mbere bise Mike.
Mu mwaka w’1964 yabyaye umwana we wa 2 Dina ariko ku wundi mugore. Mu mwaka w’1965 yabyaye undi mwana wa 2 w’umuhungu Eric ku mugore we, maze nyuma y’imyaka 30 (mu mwaka w’1988) we n’umugore we Holechek baratandukana.
Mu mwaka w’1998 yashakanye n’undi mugore Gena O’Kelley Arusha imyaka 23. Mu mwaka
w’2001 babyarana abana b’impanga z’abakobwa Dakota Alan Norris na Danilee Kelly Norris.
Kugeza ubu Norris afite abuzukuru 9.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Alphonse Munyankindi / Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *