Hambere mu gihe cya basogokuruza barashakanaga, bakabana ,bagasazana. Ingo zo muri iki gihe zihabanye cyane n’izabanjirije. Utaha ubukwe muri uku kwezi, mugihe ukitegura kujya gusura abageni mukundi kwezi ukumva ngo bari kwaka gatanya! Ibibazo byabaye byinshi. Ariko ntabwo ari zose kuko ahenshi ibibazo usanga bitangira urugo rutamaze kabiri.
Izi ni zimwe mu mpamvu zituma ingo zanyu zitakirangwamo ibyishimo n’urugwiro n’inama zagufasha gusubiza ibintu mu buryo:

1.Narashyikiriye
Umusore n’inkumi barahura bagashimana. Bakemeranya urukundo. Mu minsi ya mbere biba bishyushye ari ibicika. Ngaho buri wese amenye uko undi yaramutse, yiriwe. Gusurana no gusohokana sinakubwira. Ntibamaze kubana buri wese akumva ko byarangiye. Ntacyo akirushywa nacyo. Ya mwaramutse iragatabwa, kukazi ntuzi uko yiriwe, gusohokana n’ibindi wamukoreraga bikamunyura ashwi da! Umugabo cyangwa umugore yabibona bikamuyobera. Agatangira kwibaza uko byagenze. Iyo narashyikiriye yatashye urugo, byose bitangira kuzamba. Umugabo cyangwa umugore akumva atangiye kubihirwa n’ubuzima kuruta uko yumvaga aje muri paradizo yo ku isi. Ibyishimo yahoranye n’ibyo yari yiteze kuza asanga bitangira kuyoyoka.
Inama: Ntago washyikiriye, ntabwo washoje urugendo. Ubu nibwo rwatangiye. Ubu ushobora gukora ibyo utabashaga kumukorera mukiri ingaragu. Shyiramo imbaraga umwereke umunezero yari agutegerejeho. Mufate musohoke, mutungure, kumuha impano ntibyari ukumureshya gusa bikore uko byamunyuraga nubu ntibyamugwa nabi.
2.Barampinduriye
Kera habagaho umurunga. Akarambagiza umugeni, mukagenda musaba mukwa mukabana. Kuri ubu ni ukwirambagiriza. Umusore n’umukobwa bamenyanira henshi: Mu kazi, mu nsengero, ku ishuri, n’ahandi hahurira abantu. Mu kurambagizanya buri wese agerageza kwerekana uruhande rwiza. Amezi atatu bamenyanye umwe ati “ Cheri dupange ubukwe ”. Nta gihe cyo kwiganaho mwihaye. Iyo mugeze murugo, kubera ko utazi ingeso ze zose, utangira kubona nibyo utaruzi. Niho na za ngeso mbi cyangwa imyitwarire ye muri rusange uyibona. Ugatangira kwibaza niba uwo warambagije/wakurambagije niba ari we bikakuyobera.
Inama: Yego niwe rwose. Ahubwo ntiwafashe umwanya wo kumwiga ngo umenye bihagije, ko nawe ari umuntu atari umumalayika. Ntiwafashe umwanya ngo umenye ko nafudika uzabyihanganira. Byararangiye! Tangira kwiga uko ateye :ingeso zose imyitarire ye imyiza nitakunyura. Urukundo rwihanganira byose.
3.Kutaganira
Ikiganiro ni imwe mu ntwaro zikomeza urukundo cyangwa umubano. Mu kiganiro ugirana n’undi nibwo umenya ibyiyumviro bye: ikimubangamiye, ikimushimishije, icyo akunda , icyo yanga…Ibi byose bihindukana n’igihe. Uko wari uri ejo siko wiyumva ubu. Mbere mukiri mu rukundo (mukiri ingaragu), ikiganiro cyahabwaga umwanya uhagije. Mu rugo ntakiganiro gihamye. Ntukimenya uko umutware cyangwa umugore wawe asigaye agutekereza, uko akubona, ibibazo ahura nabyo mu buzima busanzwe kuko ntimubona umwanya urambuye wo kuganira no kwisanzuranaho.
Inama: Mushake umwanya uhagije kandi uhoraho mu minsi yumvikanyweho na mwembi itabangamiye imirimo ya buri munsi itunze urugo. Muganire,mwisanzuraneho nkuko byahoze mbere mukirebana akana ko mujisho. Niba murugo hatari umutuzo, wenda kubera abana, musohoke nk’uko byahoze. Mushyire ahantu yisanzuye uzasanga hari byinshi umutima we wari uhishe utari uzi kandi murarana ku buriri bumwe.
4.Intonganya zidashira
Kuri ubu urugo rwabaye urwisibaniro. Intonganya ntizisiba. Amakosa adakomeye asigaye abyara ibibazo biremereye. Umugabo arataha ukamwakiriza intonganya n’ibibazo gusa. Ntuzi uko yiriwe, ntumubajije uko umunsi wamugendekeye ahubwo ni ukubaza niba azanye umunyu kuko ntawo mufite mu nzu, isukari yashize…Ibyishimo by’urugo ntabyo azi. Ntazi niba hari ibiba murugo aziko ariho yakirizwa ibibazo.
Inama: Buri kintu kigira umwanya wacyo. Niba hari ikibazo murugo kigomba guhabwa igihe cyo gukemurwa bitabaye ngombwa kubivugira hejuru no mu nduru. Tangira kwereka umufasha wawe ko urugo atari urwo gutonganiramo gusa. Mugaragarize ko wanamubera umutura imitwaro imuremereye aho kumusonga. Yaguhisemo ngo mufatanye ubuzima ntabwo yagushakiye kumubera umutwaro.
5.Ibintu bidahinduka
Kuva ku munsi wa mbere w’umwaka kugeza kumpera zawo, ibintu murugo ntibihinduka. Ibintu byose bigendera kumurongo umwe. Mu buzima buri wese yishimira kubona impinduka nziza. Kuva mwabana umugabo cyangwa umugore wawe abona ari ibintu bimwe. Nyamara mukiri ingaragu siko byahoze. Byose byabaga ari bishya ngo urebe ko wamunyura.
Inama: Hindura ibintu bibe bishya buri gihe uko ubishobojwe. Nibwo azajya yishimira gutaha murugo kuko azajya agira amatsiko yibyo wamuteguriye bishya! Urugo arubonemo ijuru rito nk’uko babivuga.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Leki@bwiza.com


